• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

radiotv10by radiotv10
19/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Icyotonderwa: Ifoto ntabwo ari iyafashwe vuba aha, ni iyifashishijwe

Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma yuko hazamutse umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi, kandi ko u Rwanda rwizeye ko inama nk’izo nizikomeza zaba inzira nziza yo gusohoka mu bibazo.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24, cyagarutse ku bibazo byo mu karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko ibiri hagati y’iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi.

Ubwo Ihuriro AFC/M23 ryafataga umujyi wa Uvira mu cyumweru gishize, u Burundi bwazamuye ibirego by’ibinyoma, bushinja Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare muri biriya bitero byasize Ingabo z’u Burundi zikijijwe n’amaguru zigahungira mu Gihugu cyazo, nyuma yo gukubitwa incuro n’abarwanyi ba AFC/M23.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard aherutse gutangaza ko ngo Ingabo z’u Rwanda zafatanyije na AFC/M23 kugaba ibitero ku Ngabo z’u Burundi zari muri Kivu y’Epfo.

Ibi birego by’ibinyima ariko byahise binamaganwa na Guverinoma y’u Rwanda, yashyize hanze itangazo tariki 10 Ukuboza, ivuga ko ahubwo Igisirikare cy’u Burundi ari cyo cyarashe mu bice byo muri DRC byegereye u Rwanda nka Kamanyola.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe; muri iki kiganiro yagiranye na France 24, yamaganye n’ubundi biriya birego by’ibinyoma.

Yagize ati “Ntabwo ari byo, ahubwo ni ibisasu by’u Burundi byarashwe mu mujyi wa Kamanyola binatuma hari Abanyekongo bahungira mu Rwanda muri Bugarama.”

Nanone kandi amakuru yaturukaga i Burundi yavugaga ko igisirikare cy’iki Gihugu cyari cyatangiye kohereza abasirikare benshi mu bice byegereye u Rwanda ndetse n’intwaro zirimo iza rutura.

Minisitiri Nduhungirehe; yavuze ko ubwo hazamukaga uyu mwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, habaye ibiganiro byahuje abo mu nzego z’umutekano.

Ati “Ku Burundi, inama yabaye muri iyi weekend [impera z’icyumweru gishize] hagati y’inzego z’umutekano z’Ibihugu byombi, yari igamije kuganira ku mwuka wari wazamutse, kandi twizeye ko izi nama nizikomeza tuzizeyeho inzira yo gusohoka muri ibyo bibazo, ndetse n’ibibazo by’akarere ndetse no gukurikiza amasezerano y’amahoro.”

Imyaka igiye kuba ibiri u Burundi bwongeye gufunga imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda, aho kuva muri Mutarama 2024 Leta ya kiriya Gihugu yafashe icyo cyemezo.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko u Rwanda n’u Burundi bisanzwe bihurira mu biganiro, ariko ko kugeza ubu ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi bikiri uko byari bimeze.

RADIOTV10

Comments 1

  1. N. Elias says:
    6 months ago

    Hello,
    Ngewe ubwanga ndabashimira nivuye inyuma kubw’ amakuru mutugezaho umunsi ku munsi.
    Ikindi Kandi ndashima ingabo z’ u Rwanda RDF kubw’ umutekano dufite nizo tuwukesha.

    So, intambara ntiyubaka irasenya
    Niyo mpamvu ntawakwishimira ko umwuka mubi ukomeza gututumba hagati yacu, nkabanyarwana ndetse nabarundi.
    Mureke twitege ko ibi biganiro bizagira umusaruro uhagije.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 10 =

Previous Post

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Next Post

Should parents still choose careers for their children?

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.