Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibipimo by’Imiyoborere: Umutekano wongeye kuza imbere ariko amanota asubira inyuma

radiotv10by radiotv10
31/10/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ibipimo by’Imiyoborere: Umutekano wongeye kuza imbere ariko amanota asubira inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Ibipimo by’imiyoborere bishyirwa hanze n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB), bigaragaza ko inkingo y’umutekano yakomeje kuza ku mwanya wa mbere n’amanota 93,63% mu gihe umwaka ushize yari ifite 95,53%.

Ibi bipimo bizwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), byamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, bigaruka ku nkingi umunani ari zo; iyubahirizwa ry’amategeko, Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, umutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, ireme ry’imitangire ya serivisi n’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Inkingi y’umutekano yakomeje kuyobora izindi, aho ifite amanota 93,63%, mu gihe mu bipimo by’umwaka ushize, yari ifite amanota 95,53% bwo yari yabaye nk’iguma ku manota amwe kuko ibya 2021 yari ifite amanota 95,47%.

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko Inkingi y’Iyubahirizwa ry’Amategeko iri ku mwanya wa kabiri, aho ifite amanota 88,89%, naho ku mwanya wa gatatu hakaza Inkingi yo Kurwanya Ruswa no Gukorera mu Mucyo yo ifite amanota 88,97%.

Inkingi y’Uburenganzira mu bya Politiki n’Ubwisanzure bw’Abaturage, iza ku mwanya wa Kane, n’amanota 88,01%, ku mwanya wa gatanu hakaza inkingi y’Imiyoborere Idaheza kandi Abaturage bagizemo uruhare aho ifite amanota  84,04%.

Ku mwanya wa gatandatu haza Inkingi y’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi, yo ifite amanota 79,98%, naho ku mwanya wa karindwi hakaza Inkingi y’Ireme ry’imitangire ya serivisi ifite amanota 78,28%, naho ku mwanya wa munani hakaza inkingo yo Kuzamura imibereho myiza y’abaturage ifiteamanota 75,51%.

Mu nkingi umunani, eshanu ziri ku gipimo kiri hejuru ya 80%, mu gihe inkingi eshatu zisigaye, ziri hagati ya 75% na 79%. Ni ukuvuga ko nta nkingi n’imwe muri izi zisuzumwa yigeze ijya munsi ya 75%.

Naho mu bipimo 35 byasuzumwe, 24 biri hejuru ya 80% mu gihe ibipimo 11 bisigaye, biri hagati y’amanota ya 69% na 79%.

RGB igaragaza ko Ibipimo byose byo mu nkingi y’Uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage ndetse n’ibyo mu nkingi y’Umutekano biri hejuru ya 80%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Menya igifungo cyakatiwe uwari Gitifu wanyereje Miliyoni zari zakusanyijwe n’abaturage ngo bigurire imodoka

Next Post

TV10 ibazaniye ikiganiro gishya cy’ubusesenguzi bwuje ubuhanga kizakorwa n’abanyamakuru b’amazina azwi

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
TV10 ibazaniye ikiganiro gishya cy’ubusesenguzi bwuje ubuhanga kizakorwa n’abanyamakuru b’amazina azwi

TV10 ibazaniye ikiganiro gishya cy’ubusesenguzi bwuje ubuhanga kizakorwa n’abanyamakuru b’amazina azwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.