Dr Charles Murigande wabaye mu buyobozi Bukuru bw’u Rwanda, avuga ko inyigisho zivomwa mu muryango Unity Club Intwararumuri, zagize uruhare runini mu kurandura imyitwarire idahwitse yagaragaraga kuri bamwe bakurwaga ku buyobozi hambere bagasharirirwa, bamwe bakanahunga Igihugu.
Dr Charles Murigande wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba yaranagize imyanya mu nzego nkuru z’Igihugu, yatangaje ibi ubwo yagaragazaga umusaruro w’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Yavuze ko yagize amahirwe yo kuba umunyamuryango w’uyu muryango kuva washingwa na Madamu Jeannette Kagame, kandi ko hari byinshi yawungukiyemo.
Avuva ko umwe mu misaruro ya Unity Club, ari ukuba yaratumye abantu benshi barumvise ko kuba umuyobozi ari ukuba umugaragu w’Abaturarwanda.
Ati “Ikintu gikomeye Unity Club imaze kubaka mu buyobozi, ni uko abantu benshi bamaze gusobanukirwa ko kuba umuyobozi ari ukuba umugaragu w’Abaturarwanda, kandi atari ikintu uba mu gihe ugifite title, ari ikintu ukwiriye kuba mu gihe cyose.”
Dr Murigande avuga ko mu gihe cyo hambere hari abantu bavanwaga mu myanya y’ubuyobozi bakagaragaza imyitwarire y’umujinya yo kutanyurwa no kuba batakiri abayobozi.
Ati “Hari igihe cyera abantu bavaga mu buyobozi, ukabona barashaririye, bamwe barahunze abandi bagize bate, ibyo bintu byose byarashize.”
Yakomeje agira ati “Ndahamya ko Unity Club yatanze umusansu mu kongera kubaka iyo myumvire myiza yo kuba uri Umuyobozi, ukaba uri Minisitiri umwaka umwe, ibiri se, itanu se, byarangira ukagenda ugakomeza ukaba Umunyarwanda ufite akamaro, aho atuye mu byo akora, utumva ko ubwo yavuye ku Buminisitiri nta gaciro agifite cyangwa yibagiranye.”
Dr Murigande avuga ko inyigisho zivomwa muri Unity Club zagize uruhare rukomeye mu kumvisha abayobozi ko igihe bakiri mu nshingano, baba bagomba kumva ko babereyeho gukorera abaturage, kandi ko nanone igihe bazivuyemo baba bakwiye gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu.
Charles Murigande ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yagize imyanya itandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu, nko kuba yarabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuva muri 2002 kugeza muri 2008, anaba Minisitiri w’Uburezi kuva muri 2009 kugeza muri 2011.
Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru avuye ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, ari na wo mwanya yasorejeho.
RADIOTV10