BREAKING: Byemejwe ko batandatu barimo abayobozi muri Rulindo batawe muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Abayobozi barindwi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga yari yagenewe abaturage.

RIB yatangaje ko aba bantu bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo, bagenewe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.

Izindi Nkuru

Mu itangazo RIB yashyize ahagarara, ivuga ko mu bafunzwe harimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri, barimo uw’Aka Karere ka Rulindo n’uwo yasimbuye ubu akaba akorera Karere ka Muhanga, n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere.

Amakuru avuga ko ibi bijya kumenyekana byatangiye mu minsi ishize, ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yabonaga abaturage benshi baziye rimwe ku Biro by’Akarere bavuga ko babwiwe ko hari amafaranga y’ingurane y’ahari kunyura umuhanda mu mirima yabo ariko bakaba barategereje bagaheba.

Aba baturage bari bagiye ku Biro by’Akarere kwishyuza aya mafaranga, barimo n’abavugaga ko babonye amafaranga macye ugereranyije n’ayo bari bagenewe.

Ibi byahise bituma Umuyobozi w’Akarere atangira gukurikirana ibibazo byabo, afatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, iperereza rifata aba barindwi batawe muri yombi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwaboneyeho gutanga ubutumwa, bugira buti “RIB irongera kwibutsa abashinzwe gucunga umutungo wa Leta ko  kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe, ari icyaha gikomeye kandi gihanishwa ibihano biremereye.”

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Mujye muvuga namazina yabo tubamenye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru