Amabandi yari yashimuse umubyeyi w’umukinnyi w’ikirangirire yatangaje ihumure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda ry’amabandi yashimuse umubyeyi w’umukinnyi Luis Diaz ukinira Liverpool, ryatangaje ko rigiye kumurekura nyuma y’icyumweru aburiwe irengero.

Luis Manuel Diaz, umubyeyi wa Luis Diaz, yaburiwe irengero mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize we n’umugore we, Cilenis Marulada ari we yaje gusangwa mu modoka ari ho aba bari babashimuse bamusize ariko bakomezanya se umubyara.

Izindi Nkuru

Ikinyamakuru Semana cyo muri Columbia cyatangaje ko itsinda ry’ibyihebe ryari ryashimuse uyu muryango riribuze kurekura Luis Manuel Diaz mu masaha ari imbere.

Uhagarariye ibi byihebe witwa Juan Carlos Carlos Cuellar yatangaje ko se wa Luis Diaz ari buze kurekurwa mu masaha ari imbere.

Luis Diaz we yari yasabwe n’inzego z’umutekano ko yaguma mu Bwongereza kugira ngo na we hatagira ikibi cyamugeraho.

Uyu mukinnyi kandi ntiyagaragaye mu mukino Liverpool yatsinzemo Nottingham Forest mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse ntiyanakinnye umukino wa Carabao Cup wabaye muri iki cyumweru.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru