Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ab’umushahara uciriritse mu Rwanda bategerezanyije amatsiko icyanga cy’igabanywa ry’umusoro

radiotv10by radiotv10
06/11/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
1
Ab’umushahara uciriritse mu Rwanda bategerezanyije amatsiko icyanga cy’igabanywa ry’umusoro
Share on FacebookShare on Twitter

Abakozi babona umushahara uciriritse mu Rwanda, batangiye kwicinya icyara ko hagiye gutangira kubahirizwa itegeko rishya riteganya umusoro ku mushahara w’ukwezi, rizagabanya umusoro kugeza ku kigera cya 50%.

Uwubuntu Angelique, umwarimu wo mu mashuri abanza, mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko yizeye ko we na bagenzi be bagiye kwakira umushahara utubutse ubwo Guverinoma igiye gutangira gushyira mu bikorwa itegekero rya 2022 ryerecyeye umusoro ku byinjiye rizatangira kubahirizwa muri uku kwezi k’Ugushyingo.

Yavuze ko itegeko ryari risanzweho riteganya umusoro wa 20% ku bantu binjiza hagati y’ibihumbi 60 Frw n’ibihumbi 100 Frw, naho abinjiza hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw, bagasora 30%.

Iri tegeko rishya rya 2022 rizatangira kubahirizwa muri uku kwezi k’Ugushyingo 2023, riteganya ko abakozi binjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 60 Frw n’ibihumbi 100 Frw, bazajya basora 10% aho kuba 20% [ni ukuvuga ko umusoro wagabanutseho 50%], mu gihe abahembwa hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw bakazajya basora 20% aho kuba 30%.

Uyu mwarimu Uwubuntu avuga ko iri tegeko rigabanya umusoro, riziye igihe kuko n’ibiciro ku masoko byazamutse.

Yagize ati “Icyemezo cyo kugabanya umusoro, cyashimwe na benshi kuko kizagabanya inshingano zinsaba amikoro nk’umukozi wasabwaga byinshi kandi binatume mbasha kubona iby’ibanze nkenera.”

Nk’uko itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) cyabitangaje tariki 25 Ukwakira 2023, iki kigo cyibukije “ko ibyiciro bishya bishingirwaho mu kubara umusoro ku bihembo (PAYE/Pay As You Earn) ku mwaka wa kabiri bizatangirana n’igihe cy’isoresha cy’ukwezi k’Ugushyingo 2023, kuzamenyekanishwa bitarenze tariki 15 Ukuboza 2023.”

Umusoro uzwi nka PAYE, ni umusoro ku nyungu ugenwa n’ibyo umuntu yinjije, kandi ugakurwa ku mushahara.

Perezida wa Sendika y’abakozi (COTRAF Rwanda), Eric Nzabandora yavuze ko iri gabanuka ry’umusoro, rizazanira inyungu abasanzwe babona umushahara muto.

Yagize ati “Kugabanya umusoro ku bakozi binjiza umushahara uri hejuru y’ibihumbi 60 Frw, no kugabanya umusoro ku bahembwa umushahara uri hagati ya 60 000 Frw na 200 000 Frw, bizabafasha kubona ibyo bakenera.”

Nzabandora kandi yashimye kuba iri tegeko rizatuma abanjiza umushahara uri munsi ya 60 000 Frw ku kwezi, basonerwa umusoro ku nyungu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Egide Frank says:
    2 years ago

    nkabakozi b,utugari muntara nybundi ntagishya kibirimo pe kuko ntawuzarenza 10k

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + two =

Previous Post

Urupfu rwa Prof. Rwanyindo wagize uruhare mu kubaka amahoro rwashenguye benshi

Next Post

Uko itsinda ryakunzwe muri muzika ryasezeranyeho gukorana burundu byakoze benshi ku mutima

Related Posts

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

IZIHERUKA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
MU RWANDA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko itsinda ryakunzwe muri muzika ryasezeranyeho gukorana burundu byakoze benshi ku mutima

Uko itsinda ryakunzwe muri muzika ryasezeranyeho gukorana burundu byakoze benshi ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.