Monday, June 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasore babiri bavukana bakekwaho kwica umubyeyi wabo barabyiyemerera

radiotv10by radiotv10
07/11/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abahungu babiri bava indi imwe bo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bakurikiranyweho kwica nyina bamunigishije umugozi, bamuhengereye asinziriye, biyemereye ko ari bo babikoze.

Aba basore barimo uw’imyaka 18 na mukuru we w’imyaka 23 y’amavuko, bo mu Mudugudu wa Gatebe mu Kagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo, ari na ho bakekwaho gukorera iki cyaha cyo kwica nyina wari ufite imyaka 47.

Amakuru yamenyekanye nyuma y’uko umuvandimwe w’aba basore we w’imyaka 13, atanze amakuru avuga ko abavandimwe be ari bo bishe nyina mu ijoro rishyira ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023.

Amakuru avuga ko aba bahungu bishe nyina bamuziza kuba yari yaranze kubaha imigabane ku isambu yabo, ndetse ko bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane ashingiye kuri iki kibazo.

Aba bavandimwe bakekwaho kwica umubyeyi wabo bamunigishije umugozi wanikwagaho imyenda, ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanjongo mu gihe iperereza rigikomeje.

Kanyogote Cyimana Juvenal uyobora Umurenge wa Kanjongo, yavuze ko aba basore bakimara gufatwa, biyemereye ko bishe nyakwigendera, bamunigishije umugozi, ubwo bahengeraga asinziriye mu ijoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Uko itsinda ryakunzwe muri muzika ryasezeranyeho gukorana burundu byakoze benshi ku mutima

Next Post

Icyo M23 ivuga ku ibura ry’amashanyarazi i Goma ryakangaranyije benshi

Related Posts

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

by radiotv10
09/06/2025
0

Urubanza rw’ubujurire ruregwamo Kazungu Denis wahamijwe ibyaha birimo ibishingiye ku bantu barenga 10 basanzwe bashyinguye aho yari acumbitse, rugiye kuburanishwa....

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

by radiotv10
09/06/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bataka imibereho mibi baterwa no gukoresha amazi y’ibishanga kubera...

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

by radiotv10
09/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burizeza abatuye mu gace bise ‘Videwo’ mu Murenge wa Gahini, ko ikibazo cy’ibura ry’amazi ryari rimaze...

Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene

Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene

by radiotv10
09/06/2025
0

Imiryango itishoboye igera kuri 258 yo mu Mirenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke yahawe inkunga zizayifasha kwikura mu bukene,...

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

IZIHERUKA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho
AMAHANGA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

by radiotv10
09/06/2025
0

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

09/06/2025
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

09/06/2025
Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

09/06/2025
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

09/06/2025
Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

09/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo M23 ivuga ku ibura ry’amashanyarazi i Goma ryakangaranyije benshi

Icyo M23 ivuga ku ibura ry’amashanyarazi i Goma ryakangaranyije benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.