Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje gihamya y’ibyo ishinga igisirikare cy’u Burundi hanashyirwa hanze umugambi wacyo

radiotv10by radiotv10
08/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yemeje ko yafashe mpiri abasirikare b’u Burundi n’izindi mbunda za rutura
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 umaze iminsi uvuga ko abasirikare b’u Burundi bari mu bo bahanganye mu mirwano ihanganishije uyu mutwe na FARDC, wagaragaje umwe muri abo basirikare, yivugira ko we na bagenzi be bavuye i Burundi bagiye muri misiyo yo guhangana na M23.

Kuva iyi mirwano yakubura, umutwe wa M23, wakunze kuvuga ko abasirikare b’u Burundi bari gukorana na FARDC ifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR ndetse n’abacancuro, mu gihe byari bizwi ko izi ngabo zagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi ko nta ruhande zikwiye guhengamiraho.

Mu mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yatangaje ko yafashe intwaro nyinshi ndetse inafata mpiri abarwanyi benshi barimo abasirikare b’u Burundi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, uyu mutwe wa M23 washyize hanze amashusho y’umwe muri aba basirikare b’u Burundi bafashwe n’uyu mutwe.

Muri aya mashusho, Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma atangira yibutsa abantu ko bafashe intwaro nyinshi ndetse n’imfungwa z’intambara. Ati “Muri izi mfungwa z’intambara zirimo abasirikare b’Igisirikare cy’u Burundi.”

Uyu musirikare w’u Burundi wari wambaye impuzankano ya FARDC wabajijwe imyirondoro ye, mu magambo y’Ikirundi, yavuze ko yitwa Pemiere Classe Ndikumana, avuga na nimero ya gisirikare akoresha [83678 HR 27742].

Ati “Nakoreye imyitozo mu Ntara ya Makamba aho bita mu Mabanda muri 2018. Navukiye i Mwaro tariki 25 Werurwe 1993.”

Yavuze ko mu gisirikare cy’u Burundi abarizwa muri Batayo ya 412 muri Diviziyo ya 4 muri kompanyi ya kabiri iyoborwa na Kazimana, akaba abarizwa muri Peloto ya mbere ikuriwe n’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant.

Abajijwe igihe we na bagenzi be baviriye i Burundi, yasubije agira ati “Twavuye i Burundi tariki 19 kugeza ku ya 20 z’ukwa cyenda k’uyu mwaka nyine. Twavuye ku kibuga cy’Indege cya Bujumbura mu mwambaro wa Congo batubwira ko misiyo ari iyo kurwanya M23.”

Uyu musirikare avuga ko ubwo bageraga ku kibuga cy’indege cya Goma, bahise berecyeza mu kigo cya gisirikare, ubundi bavayo boherezwa ku rugamba.

Ati “Imirwano imaze gutangira duhita tubona ni M23, mu mirwano ni ho nafatiwe. Twari nk’abasirikare bagera muri Magana atatu, birumvikana hari n’abandi basanzwemo, urumva ntabwo twari tuzi umubare wabo.”

Avuga ko ubwo bavaga mu Burundi batajyanye intwaro zabo, ahubwo ko baziherewe muri Congo, ari na zo bakoresha muri iyi mirwano yo guhangana na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 17 =

Previous Post

RwandAir irateganya gukuba kabiri indege zayo n’aho yerecyeza hakiyongera

Next Post

Abafana ba AC Milan bakoze igisa n’imyigaragambyo bagaragariza umunyezamu wa PSG ko bakimufitiye inzika

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abafana ba AC Milan bakoze igisa n’imyigaragambyo bagaragariza umunyezamu wa PSG ko bakimufitiye inzika

Abafana ba AC Milan bakoze igisa n’imyigaragambyo bagaragariza umunyezamu wa PSG ko bakimufitiye inzika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.