Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 igaragaje uko urugamba rwayo na FARDC rwifashe aka kanya

radiotv10by radiotv10
13/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 igaragaje uko urugamba rwayo na FARDC rwifashe aka kanya
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’indi mitwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakomereje mu bice birimo Kishishe, aho uruhande rwa Leta rwarashe ibisasu biremereye mu bice bituyemo abaturage ntacyo rwitayeho.

Byatangajwe n’umutwe wa M23 mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, uvuga ko imirwano yakomeje mu gitondo cya kare.

Iri tangazo rya M23, rivuga ko “kuva saa 4:00’ za mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, ubufatanye bwa Guverinoma ya Congo burimo FARDC, FDLR, Abacancuro n’indi mitwe bari kumena ibisasu kuri Bambo na Kishishe.”

Umutwe wa M23 wakomeje uvuga ko ibi bisasu biri gusukwa n’uruhande rufatanyije na FARDC, bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane, ndetse benshi bakaba bari kuva mu byabo bahunga.

Nk’uko uyu mutwe wakomeje kubivuga, muri iri tangazo ryawo, wongeye kugira uti “M23 ikomeje kwirwanaho no kurinda abasivile b’abaturage.”

M23 kandi yaboneyeho kongera guhamagarira akarere n’umuryango mpuzamahanga ko ukomeje kubabazwa n’ubwicanyi buri gukorwa n’abarwanyi ba Guverinoma ya Congo.

Muri iri tangazo, uyu mutwe wakomeje ugira uti “M23 ibabajwe bidasanzwe n’ibikorwa by’ubwicanyi bw’irondabwoko bukorwa hashingiwe ku miterere.”

Uyu mutwe utangaje ibi nyuma y’iminsi micye hakomeje kugaragara ubwicanyi buri gukorerwa bamwe mu Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo n’abishwe batwitswe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Mu rubanza rw’umunyamakuru Theogene hagaragaye ingingo iri mu murongo w’icyo asaba

Next Post

Uhagarariye u Rwanda mu Nteko ya EAC yikomye uwa DRCongo amusaba kutayobya imbaga

Related Posts

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka. Iyi mpanuka...

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

by radiotv10
22/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’impande zigifasha, rukomeje kurenga ku...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

by radiotv10
21/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice...

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uhagarariye u Rwanda mu Nteko ya EAC yikomye uwa DRCongo amusaba kutayobya imbaga

Uhagarariye u Rwanda mu Nteko ya EAC yikomye uwa DRCongo amusaba kutayobya imbaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.