Israel na Hamas bamaze iminsi mu mirwano, bemeranyijwe agahenge k’iminsi ine, izakorwamo ibikorwa binyuranye birimo guhererekanya imfungwa n’abafashwe bugwate.
Ibikubiye muri ubu bwumvikane bwagezweho n’impande zombi zibifashijwemo n’Ibihugu nka Qatar, Leta Zunze Ubumwe za America na Misiri, byari biteganyijwe ko butangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, ariko ngo harabamo ubutinde.
Ni ubwumvikane bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’iminsi habaho ibiganiro ku mpande zombi zibifashijwemo n’aba bahuza.
Ni ibiki biteganyijwe muri ubu bwumvikane?
Qatar yatangaje ko abantu 50 bafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas, bazarekurwa, uyu mutwe na wo ugashyikirizwa imfungwa z’Abanya-Palestine 150 zifunzwe na Israel.
Ni mu gihe abantu 240 bashimuswe mu kwezi gushize, bazarekurwa muri iki gihe cy’agahenge. Mu gihe igice cya mbere cyabo kizarekurwa, Israel na yo izarekura itsinda rya mbere ry’Abanya-Palestine bafungiye muri iki Gihugu.
Izo mfungwa zirimo abahungu b’ingimbi bafashwe mu bihe by’imvururu zabereye mu gace ka West Bank kuva muri 2022 kugeza muri 2023 bashinjwa ibyaha binyuranye birimo gutera amabuye no guhungabanya umudendezo wa rubanda.
Bivugwa ko muri ibyo bihe, Israel yafunze Abanya-Palestine bakabakaba 7 000, bashinjwa cyangwa bahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano.
Israel itangaza ko biteganyijwe ko umubare w’abafashwe bugwate bazarekurwa, uzagenda wiyongera kuko, nibura abantu 10 bazajya barekurwa ku munsi.
Nanone kandi muri aka gahenge kemeranyijweho, biteganyijwe ko amakamyo abarirwa muri magana atwaye ibikoresho by’ubutabazi ndetse n’ibikomoka kuri peteroli, azaba yemerewe kwinjira muri Gaza, nk’uko bikubiye muri ubu bwumvikane.
RADIOTV10