• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamagabe: Igikekwa ku mukecuru basanze inyuma y’iwe yapfuye

radiotv10by radiotv10
23/11/2023
in MU RWANDA
0
Nyamagabe: Igikekwa ku mukecuru basanze inyuma y’iwe yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, basanze umurambo w’umukecuru w’imyaka 81, inyuma y’urugo rwe, ugeretseho amashami y’ibiti, bagakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi, bashaka kumwiba kuko yari yagurishije itungo.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, ubwo abaturage banyuraga iwe mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Karama.

Aba baturage bavuga ko ubwo babonaga umurambo wa nyakwigendera, basanze utwikiriye amashami y’ibiti, ari na ho bahera bakeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi, bakamugerekaho ibyo biti kugira ngo umubiri we utaza guhita ugaragara.

Umwe mu baganiriye na RADIOTV10, yagize ati “Yari aherutse kugurisha Inka, ku buryo abamwishe bashobora kuba bari babizi ko afite amafaranga, akaba ari na yo bamuhoye, bakayatwara.”

Aba baturage bavuga kandi ko nyakwigendera yari atuye ahantu hitaruye hafi y’akabande, ku buryo abantu batari gupfa no kumenya iby’ubu bugizi bwa nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungere Hildebrand, yabwiye RADIOTV10 ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwihutiye kugera ahagaragaye umurambo wa nyakwigendera, rugahita  ruwujyana ku Bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera, kugira ngo runashakishe ababa bakekwa kurugiramo uruhare.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Israel&Hamas: Iby’ingenzi biteganyijwe mu bwumvikane bukomeye bwagezweho bwa mbere

Next Post

M23 noneho yerekanye uruhurirane rw’ibirimo imbunda zigezweho na Camera yafashe

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
M23 noneho yerekanye uruhurirane rw’ibirimo imbunda zigezweho na Camera yafashe

M23 noneho yerekanye uruhurirane rw’ibirimo imbunda zigezweho na Camera yafashe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.