Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyo Congo yifuje kuri MONUSCO byafunguriwe imiryango hatangazwa n’igihe bizatangirira

radiotv10by radiotv10
24/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibyo Congo yifuje kuri MONUSCO byafunguriwe imiryango hatangazwa n’igihe bizatangirira
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Abibumbye na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, bashyize umukono ku masezerano yo gutangira kuvana ingabo za MONUSCO mu burasirazuba bw’iki Gihugu cyabyifuje igihe kinini.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kinshasa, yatangajwe mu itangazo ryasohotse, rivuga ko yasinywe n’umuyobozi w’ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, Bintou Keita ndetse na Minisitiri w’Ububani n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula.

Iri tangazo rigaruka ku by’aya masezera, rivuga ko aba bayobozi bombi “biyemeje kwihutisha inzira ndetse no gushyira mu bikorwa inshingano zo gucyura ingabo za UN.”

Harimo kandi “igihe kidashidikanywaho cy’irangira rya MONUSCO.” Muri Nzeri uyu mwaka, Perezida Tshisekedi wa DRC yavuze ko Igihugu cye cyifuza ko ubu butumwa bumaze imyaka 25, burangira.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cyo gucyura abasirikare ba MONUSCO, kizagenda mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Gahunda yo kurangiza ubu butumwa, yizweho kandi itegurwa n’amatsinda ya Guverinoma ya Congo ndetse na MONUSCO nk’uko bikubiye muri iri tangazo ryagiye hanze.

Ni gahunda izakorwa mu byiciro bitatu, bizakorwa ku bufatanye b’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n’abo mu Gihugu cya Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula yagize ati “Ni gahunda izasozwa mu buryo ntangarugero, kandi ikaduhesha ishema ku rwego mpuzamahanga, izanagira uruhare mu kuzamura isura y’Igihugu cyacu.”

Yavuze ko hazabaho uburyo buzakorwa kuri buri gihembwe bwo gusuzuma no kugenzura umwuka, mu rwego rwo “kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano bishobora kuzuriria kuri iyi gahunda.”

Kugeza muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023, MONUSCO yari ifite abakozi 17 753 barimo abasirikare 12 000 ndetse n’abapolisi 1 600.

Ingabo ziri muri ubu butumwa, zakunze kwamaganwa n’ubutegetsi bwa Congo ndetse n’Abanyekongo, bavugaga ko ntacyo zabamariye, kuko kuwa zahagera ibibazo by’umutekano bitahwemye kugaragara.

Mu mwaka ushize ubwo imirwano ihanganishije FARDC na M23 yari irimbanyije, abanyekongo benshi bigabije ibiro bya MONUSCO bayamagana, basaba ko yataha ngo kuko itari iri kubafasha kwikiza M23. Imyigaragambyo yagiye inagwamo abaturage ndetse n’abo ku ruhande rw’ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ubwo hasinywaga aya masezerano yo gucyura MONUSCO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − five =

Previous Post

Centrafrique: I Bangui RDF yatumye bongera gusinzira no gukora ntacyo bikanga barayivuga imyato

Next Post

Kigali: Ibisobanuro by’uwafatanywe 100.000 Frw y’amiganano byagaragaje ikibyihishe inyuma

Related Posts

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

IZIHERUKA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Ibisobanuro by’uwafatanywe 100.000 Frw y’amiganano byagaragaje ikibyihishe inyuma

Kigali: Ibisobanuro by’uwafatanywe 100.000 Frw y’amiganano byagaragaje ikibyihishe inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.