Ibyo Congo yifuje kuri MONUSCO byafunguriwe imiryango hatangazwa n’igihe bizatangirira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’Abibumbye na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, bashyize umukono ku masezerano yo gutangira kuvana ingabo za MONUSCO mu burasirazuba bw’iki Gihugu cyabyifuje igihe kinini.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kinshasa, yatangajwe mu itangazo ryasohotse, rivuga ko yasinywe n’umuyobozi w’ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, Bintou Keita ndetse na Minisitiri w’Ububani n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rigaruka ku by’aya masezera, rivuga ko aba bayobozi bombi “biyemeje kwihutisha inzira ndetse no gushyira mu bikorwa inshingano zo gucyura ingabo za UN.”

Harimo kandi “igihe kidashidikanywaho cy’irangira rya MONUSCO.” Muri Nzeri uyu mwaka, Perezida Tshisekedi wa DRC yavuze ko Igihugu cye cyifuza ko ubu butumwa bumaze imyaka 25, burangira.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cyo gucyura abasirikare ba MONUSCO, kizagenda mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Gahunda yo kurangiza ubu butumwa, yizweho kandi itegurwa n’amatsinda ya Guverinoma ya Congo ndetse na MONUSCO nk’uko bikubiye muri iri tangazo ryagiye hanze.

Ni gahunda izakorwa mu byiciro bitatu, bizakorwa ku bufatanye b’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n’abo mu Gihugu cya Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula yagize ati “Ni gahunda izasozwa mu buryo ntangarugero, kandi ikaduhesha ishema ku rwego mpuzamahanga, izanagira uruhare mu kuzamura isura y’Igihugu cyacu.”

Yavuze ko hazabaho uburyo buzakorwa kuri buri gihembwe bwo gusuzuma no kugenzura umwuka, mu rwego rwo “kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano bishobora kuzuriria kuri iyi gahunda.”

Kugeza muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023, MONUSCO yari ifite abakozi 17 753 barimo abasirikare 12 000 ndetse n’abapolisi 1 600.

Ingabo ziri muri ubu butumwa, zakunze kwamaganwa n’ubutegetsi bwa Congo ndetse n’Abanyekongo, bavugaga ko ntacyo zabamariye, kuko kuwa zahagera ibibazo by’umutekano bitahwemye kugaragara.

Mu mwaka ushize ubwo imirwano ihanganishije FARDC na M23 yari irimbanyije, abanyekongo benshi bigabije ibiro bya MONUSCO bayamagana, basaba ko yataha ngo kuko itari iri kubafasha kwikiza M23. Imyigaragambyo yagiye inagwamo abaturage ndetse n’abo ku ruhande rw’ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ubwo hasinywaga aya masezerano yo gucyura MONUSCO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru