Monday, September 9, 2024

Kigali: Ibisobanuro by’uwafatanywe 100.000 Frw y’amiganano byagaragaje ikibyihishe inyuma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 47, yafatiwe mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, afite ibihumbi 100 Frw by’amiganano, avuga ko yayahawe n’undi muntu, ariko ntiyagaragaza imyirondoro ye.

Uyu mugabo wafatiwe mu Mudugudu wa Runyonza mu Kagari ka Kibenga, ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, yatahuwe nyuma y’uko agiye kohereza amafaranga ku mukozi ubitsa unabikura amafaranga kuri telefone.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko ubwo uyu mugabo yari muri santeri ya Kibenga yahaye uwo mukozi ibihumbi bitandatu (6 000 Frw), undi arebye abona ni amiganano.

Yagize ati “Ubwo yari amaze kuyohereza, mu kumwishyura, uriya mugabo yamuhereje inoti esheshatu z’igihumbi, azitegereje asanga ari inyiganano, ahita atanga amakuru.”

SP Sylvestre Twajamahoro yakomeje agira ati “Abapolisi barahageze baramusaka, basanga afite n’andi ibihumbi 94Frw y’amiganano agizwe n’inote z’igihumbi, bahita bamufata.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko nyuma y’uko uyu mugabo afashwe, yavuze ko yose uko ari ibihumbi 100, yari yayahawe n’undi muntu wo mu Murenge wa Bumbogo atagaragariza imyirondoro n’impamvu yayamuhaye.

Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abo bafatanyije.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts