Tuesday, June 10, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi nyafurika wahiriwe na 2023 yatangaje icyemezo cy’agahinda

radiotv10by radiotv10
30/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi nyafurika wahiriwe na 2023 yatangaje icyemezo cy’agahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema wahiriwe n’uyu mwaka wa 2023, yatangaje ko kubera ikibazo cy’ubuzima bwe butifashe neza, atazongera gukora ikindi gitaramo muri uyu mwaka.

Rema yagaragaye mu bihembo binyuranye bimwe yanegukanye, nko kuba yarahawe icy’umuhanzi mwiza w’Umunyafurika [Best Global Africa Artist] mu bihembo bya Trace Awards byatangiwe i Kigali mu Rwanda.

Yitabiriye ibitaramo n’ibikorwa bikomeye ku Isi, birimo kuba yararirimbye mu itangwa ry’ibihembo bya ruhago ya France bizwi nka France Football.

Nyuma yakazi katoroshye, uyu musore wigaruriye imitima ya benshi, yatangaje ko nta kindi gitaramo azongera gukora muri uyu mwaka kubera ikibazo cy’uburwayi yagiye yirengagiza igihe kirekire ariko akaba abona bitagishobotse ko hari ahandi yataramira.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Rema yagize ati “Binshenguye umutima gutangaza ko nta handi hantu nzataramira mu Kuboza.

Uyu mwaka nazengurutse henshi nirengagije ikibazo cy’ubuzima bwaniye none ni cyo gihe cyo kubwitaho, tuzasubira muri 2024.”

Rema wahiriwe n’umuziku akiri muto, yanaje mu Rwanda mu kwezi gushize, aho ari no mu byamamare byabonanye na Perezida Paul Kagame, anavuga ko ari we Mukuru w’Igihugu wa mbere bahuye imbonankubone.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − seven =

Previous Post

Israel&Hamas: Habura gato ngo agahenge karangire hafashwe ikindi cyemezo

Next Post

Umunyamakuru uregwa ibirimo gutuka Miss Jolly yagaragaje igisa no kubyicuza

Related Posts

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

by radiotv10
09/06/2025
0

Abahanzi Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari mu bagezweho muri iki gihe mu Rwanda, banigeze kuvugwaho gukundana, bagiye guhurira mu...

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti uri mu bitaramo bizenguruka u Burayi, yararikiye abatuye muri Finland kwitegura...

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

by radiotv10
05/06/2025
0

Karomba Gaël uzwi nka Coach Gaël mu ishoramari ry’imyidagaduro mu Rwanda, uherutse gutangaza ko yifuza kuzana mu Rwanda umuhanzi Chris...

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

by radiotv10
03/06/2025
0

Nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1: 55 AM, biravugwa ko yaba agiye kwerecyeza muri...

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

by radiotv10
03/06/2025
0

Umuhanzi Kenny Sol yamaze gutandukana n’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM, nyuma yo kubicaho amarenga ko ashobora kuba agiye kuyivamo....

IZIHERUKA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho
AMAHANGA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

by radiotv10
09/06/2025
0

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

09/06/2025
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

09/06/2025
Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

09/06/2025
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

09/06/2025
Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

09/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru uregwa ibirimo gutuka Miss Jolly yagaragaje igisa no kubyicuza

Umunyamakuru uregwa ibirimo gutuka Miss Jolly yagaragaje igisa no kubyicuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.