Umuhanzi nyafurika wahiriwe na 2023 yatangaje icyemezo cy’agahinda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema wahiriwe n’uyu mwaka wa 2023, yatangaje ko kubera ikibazo cy’ubuzima bwe butifashe neza, atazongera gukora ikindi gitaramo muri uyu mwaka.

Rema yagaragaye mu bihembo binyuranye bimwe yanegukanye, nko kuba yarahawe icy’umuhanzi mwiza w’Umunyafurika [Best Global Africa Artist] mu bihembo bya Trace Awards byatangiwe i Kigali mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Yitabiriye ibitaramo n’ibikorwa bikomeye ku Isi, birimo kuba yararirimbye mu itangwa ry’ibihembo bya ruhago ya France bizwi nka France Football.

Nyuma yakazi katoroshye, uyu musore wigaruriye imitima ya benshi, yatangaje ko nta kindi gitaramo azongera gukora muri uyu mwaka kubera ikibazo cy’uburwayi yagiye yirengagiza igihe kirekire ariko akaba abona bitagishobotse ko hari ahandi yataramira.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Rema yagize ati “Binshenguye umutima gutangaza ko nta handi hantu nzataramira mu Kuboza.

Uyu mwaka nazengurutse henshi nirengagije ikibazo cy’ubuzima bwaniye none ni cyo gihe cyo kubwitaho, tuzasubira muri 2024.”

Rema wahiriwe n’umuziku akiri muto, yanaje mu Rwanda mu kwezi gushize, aho ari no mu byamamare byabonanye na Perezida Paul Kagame, anavuga ko ari we Mukuru w’Igihugu wa mbere bahuye imbonankubone.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru