Abantu batatu barimo ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafatiwe mu gipangu cyo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bafite amacupa 4 136 y’amavuta yangize uruhu azwi nka mukorogo.
Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri saa tatu z’ijoro, barimo umushoferi w’imodoka ifite ibirango byo muri Congo ari na we wari wayinjije mu Rwanda, nyiri icyo gipangu babafatiwemo ari na we nyirayo, ndetse n’umumotari wari uje kuyafata ngo ajye kuyakwirakwiza.
Aba bantu bafashwe, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ndera kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko bafatanywe amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo arimo Coco Pulp, Dermasol, Diproson, Paw paw, Caro light, Clairmen, Beauty, Epiderme crème na Bio Plus.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uru rwego rwari rumaze iminsi rufite amakuru ko mu gipangu cy’uriya mugabo hari imodoka ijya iza nijoro, kandi bikekwa ko iba izanye ibintu bitemewe.
Yavuze ko hateguwe igikorwa cyo gufata aba bantu, ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego bagendeye kuri aya makuru.
Ati “Ku wa Kabiri ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu murenge wa Ndera, twakoze umukwabu muri icyo gipangu hafatirwa amacupa 4136 y’amavuta yangiza uruhu yo mu bwoko butandukanye.”
Mu Rwanda hari amoko agera ku 1 342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhu, agira ingaruka ku buzima bw’uyisize ku buryo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10