Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
14/12/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuze amagambo yamaganiwe kure yo kwibasira Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itaterera iyo, ahubwo ko hakwiye gusuzumwa ubureme bwayo n’cyo agamije.

Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Tshisekedi yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Bukavu, yavuze amagambo bamwe bafashe nka nyandagazi ubwo yibasiraga Perezida Kagame w’u Rwanda.

Mu gihe bizwi ko Umukuru w’u Rwanda ari umwe mu bayobozi bagira ubushishozi buhanitse ku Isi, yaba mu miyoborere ye ndetse no mu bikorwa bye, binatuma ashimwa na buri wese yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga, Tshisekedi we yabirengeje ingohi amuvugaho ibinyuranye n’ibibonwa n’abandi, amugereranya na Hitler.

Nyuma y’aya magambo, benshi barimo n’Abanyekongo ubwabo, ndetse n’Abanyarwanda benshi, bamaganiye kure izi mvugo za Tshisekedi, bavuga ko atari amagambo akwiye kuvugwa n’Umukuru w’Igihugu.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko imvugo nka ziriya za Tshisekedi, zidakwiye kurekwa ngo zigende gutyo gusa.

Ati “Ni ukureba igihe abivugiye, uwo abwira, n’abo abwira. Tugomba natwe gusesengura, ariko ntabwo ari imvugo izana amahoro, si imvugo ikwiriye Umukuru w’Igihugu, ndetse si n’imvugo abantu bavuga ngo ‘ni ukubera ko wenda bari kwiyamamaza’ ngo duterere iyo ngo ntitubyiteho. Bigomba kwitabwaho bigomba gusuzumwa, bigomba guhabwa n’agaciro bitewe n’ubivuze.”

Mukuralinda mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, yongeye kugaruka kuri ariya magambo ya Tshisekedi wakunze kuvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, avuga ko byose bigamije guhumya uburari ashaka guhisha intege nke z’imiyoborere ye.

Ati “Niba rero umaze imyaka ibiri ubwira abaturage ko u Rwanda ari we mwanzi, ko ari rwo nyirabayazana w’ibibazo byose bibera muri kiriya Gihugu, ukavuga cyane cyane mu gace byegeranye; biragufasha kuba utabazwa impamvu washyize igice cy’Igihugu mu bihe bidasanzwe, ukavanaho abayobozi b’abasivile ugashyiraho ab’abasirikare ariko ntibigire icyo bitanga.”

Mukuralinda avuga ko Tshisekedi akomeje gutangaza ibi nyamara, Igihugu cye cyakagombye kuganira n’u Rwanda ku bibazo biri hagati yabyo, ku buryo imvugo nk’izi ziza zica intege urwo rugendo.

Ati “Niba umuntu yifata akavuga ngo umuntu tuzahurira mu ijuru, ngo sinzongera kuvugana na we, agasaba uwaba afite ubushobozi cyangwa ubushake ngo azaze amufashe ahirike buriya butegetsi, agatangira kugereranya umuntu na Hitler, kandi akavuga ko azakora ibishoboka byose ngo uwo muntu arangize nka Hitler; ubundi umuntu wamaze kugera kuri urwo rwego, ntiwagakwiye kuvugana na we.”

Mukuralinda avuga ko u Rwanda rudashobora kujya mu murongo nk’uwa Tshisekedi ngo rusubizanye na we ku magambo nk’ariya yatangaje, ahubwo ko rugomba gusesengura icyatumye ayavuga.

Ati “Birashoboka ko ibihe arimo nibirangira bishobora kurangirana n’ayo magambo, na cyane ko abivuga nk’umuntu ushaka kuguma ku butegetsi kimwe na bamwe mu bandi biyamamaza usanga bagira u Rwanda urwitwazo, bikwereka ko ibyo baba bavuga atari ukuri ahubwo nyine ari urwitwazo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − eleven =

Previous Post

Abashatse bagenda bacaginze Telefone: Ibyihariye wamenya kuri Bisi z’amashanyarazi zashimwe n’Abanyakigali

Next Post

BREAKING: Pudence Rubingisa yahinduriwe inshingano,…-Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo aba Perezidansi

Related Posts

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

by radiotv10
25/05/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuye i Doha muri Qatar aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri iki Gihugu, rwaranzwe n'ibikorwa...

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

by radiotv10
25/05/2026
0

Abantu bane bari abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

by radiotv10
25/05/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi avuga amagambo rutwitsi ko...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe Reacts to Burundian Diplomat’s Remarks Supporting Possible Attack on Rwanda

by radiotv10
25/05/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has said it is disturbing to see the Burundian...

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

by radiotv10
24/05/2026
0

Mu gihe tukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’akarere...

IZIHERUKA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima
AMAHANGA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Pudence Rubingisa yahinduriwe inshingano,…-Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo aba Perezidansi

BREAKING: Pudence Rubingisa yahinduriwe inshingano,…-Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo aba Perezidansi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.