Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Cabo Delgado: Amashimwe y’abaturage aritsa kuri RDF ngo iramutse ihavuye nabo ntibaharara

radiotv10by radiotv10
18/12/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Cabo Delgado: Amashimwe y’abaturage aritsa kuri RDF ngo iramutse ihavuye nabo ntibaharara
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique yari yarazengerejwe n’ibikorwa by’iterabwoba, barashima inzego z’umutekano z’u Rwanda, kuba zarabashije guhashya ibyihebe, ubu bakaba baryama bagasinzira ntacyo bikanga, bakavuga ko batifuza ko zahava.

Akarere ka Mocimboa da Praia n’Umujyi wa Palma muri iyi Ntara ya Cabo Delgado, ni tumwe mu duce twari twarabaye indiri y’ibyihebe byakoraga ibikorwa bihungabanya umutekano, ndetse abaturage bari bahatuye bakaba bari barahunze.

Kuva aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiriye mu butumwa muri iki Gihugu guhashya ibi byihebe, ibintu byarahindutse, amahoro aragaruka, ndetse n’abaturage basubira mu byabo, ubu bari gukora ibikorwa bibateza imbere nk’uko byahoze.

Mu Karere ka Mocimboa da Praia gasanzwe gakora ku nyanja y’u Buhindi, hari harazahajwe n’ibyihebe byakoreshaga icyambu cya Mocimboa da Praia bigahungabanya umutekano w’abaturage, ariko ubu amahoro arahinda.

Abatuye muri aka Karere, bavuga ko nta bandi bakesha iri tuze n’amahoro uretse ingabo z’u Rwanda, bifuza ko zahaguma zikabarindira umutekano.

Umwe ati “Turaryama tugasinzira, turashima cyane ingabo z’u Rwanda, turatekanye ntitukibaho dufite imitima ihagaze. Twumvise ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ngo ziragiye, natwe twese twagenda nta n’umwe wasigara hano.”

Mugenzi we na we yagize ati “Njye mbonye bahagurutse nanjye nahita mfata imodoka insubiza aho nari narahungiye. Turifuza ko inzego z’u Rwanda zaguma hano.”

Undi muturage w’umubyeyi uvuga ko atakiri kumwe n’abana be kuko batwawe n’ibyehebe, avuga ko nubwo ibi byago byababayeho, ariko babonye ko ku Isi hakiriho abantu bafite umutima mwiza wo gukunda abantu, bakurikije uko babonye inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ati “Turabashimira kandi Imana na yo yumve ko dushimira u Rwanda. Twe nta bana tukigira kuko ibyihebe byabatwaye, ariko nibura ubu turatekanye.”

 

Muri Palma na ho amashimwe ni yose

Umwe mu baturage bo muri uyu Mujyi wa Palma, avuga ko yari yarasenyewe inzu, ndetse bamwe mu bo mu muryango we baricwa, ariko ko aho ingabo z’u Rwanda zigiriye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri aka gace, ubu umutekano wagarutse.

Ati “Ubu turashimira Leta yacu ko tumeze neza, ndetse hari n’abanyamahanga bashaka kuza hano kubera umutekano dufite. Ibintu bimeze neza, ni karibu muri Palma.”

Amasoko yarongeye arafungura, abacuruzi bashora imari ubu bari mu bikorwa bibaha amikoro yo kubaho no kwiteza imbere, ndetse n’indi mirimo irakorwa nta kwikanga ko hari ubakoma mu nkokora nk’uko byahoze.

Undi muturage ati “Turashimira Imana, ubu turarya tukaryama tugasinzira, turahinga, tugakora imirimo yose ntacyo twikanga.”

Nyuma y’uko umutekano ugarutse muri uyu mujyi wa Palma bigizwemo uruhare runini na RDF, bamwe mu baturage bari batuye mu bindi bice bakomeje kuwugana bajya kuwuturamo.

Umurundikazi Jacqueline Dusabimana na we ni umwe mu bagiye gushakira imibereho muri uyu Mujyi wa Palma, avuga ko ubuzima bumeze neza.

Ati “Ibintu hano birahendutse, abaturage ba hano nta kibazo bafite, abantu bose barabakira ntakibazo.”

ACP Charles Butera uyoboye Polisi y’u Rwanda muri uyu Mujyi wa Palma, avuga ko abaturage baho bakunda inzego z’umutekano z’u Rwanda, kuko bahora bavuga ko ari zo bakesha kongera kubona umutekano.

Ati “Baradukunda. Iyo unyuze ku muntu akagupepera, burya ni ikimenyetso cy’uko akwizeye, icyo cyizere gituma mufatanya.”

ACP Butera avuga ko icyizere aba baturage bafitiye inzego z’umutekano z’u Rwanda, kizifasha mu kuzuza neza inshingano zazo, kuko baziha amakuru y’icyo babona gishobora guhungabanya umutekano, bigatuma zigikumira kitaraba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

UN yakomoje ku binengwa nk’amagambo adakwiye ya Tshisekedi kuri Perezida Kagame

Next Post

Havutse amarushanwa abiri azongerera ibyishimo abakunzi ba Basketball mu Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

by radiotv10
18/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi...

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

The leadership of North Kivu Province that was appointed by AFC/M23 “informs all residents of the city of Goma that...

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Are weddings still based on love or financial show-off?
IMIBEREHO MYIZA

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Havutse amarushanwa abiri azongerera ibyishimo abakunzi ba Basketball mu Rwanda

Havutse amarushanwa abiri azongerera ibyishimo abakunzi ba Basketball mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Are weddings still based on love or financial show-off?

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.