Cabo Delgado: Amashimwe y’abaturage aritsa kuri RDF ngo iramutse ihavuye nabo ntibaharara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique yari yarazengerejwe n’ibikorwa by’iterabwoba, barashima inzego z’umutekano z’u Rwanda, kuba zarabashije guhashya ibyihebe, ubu bakaba baryama bagasinzira ntacyo bikanga, bakavuga ko batifuza ko zahava.

Akarere ka Mocimboa da Praia n’Umujyi wa Palma muri iyi Ntara ya Cabo Delgado, ni tumwe mu duce twari twarabaye indiri y’ibyihebe byakoraga ibikorwa bihungabanya umutekano, ndetse abaturage bari bahatuye bakaba bari barahunze.

Izindi Nkuru

Kuva aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiriye mu butumwa muri iki Gihugu guhashya ibi byihebe, ibintu byarahindutse, amahoro aragaruka, ndetse n’abaturage basubira mu byabo, ubu bari gukora ibikorwa bibateza imbere nk’uko byahoze.

Mu Karere ka Mocimboa da Praia gasanzwe gakora ku nyanja y’u Buhindi, hari harazahajwe n’ibyihebe byakoreshaga icyambu cya Mocimboa da Praia bigahungabanya umutekano w’abaturage, ariko ubu amahoro arahinda.

Abatuye muri aka Karere, bavuga ko nta bandi bakesha iri tuze n’amahoro uretse ingabo z’u Rwanda, bifuza ko zahaguma zikabarindira umutekano.

Umwe ati “Turaryama tugasinzira, turashima cyane ingabo z’u Rwanda, turatekanye ntitukibaho dufite imitima ihagaze. Twumvise ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ngo ziragiye, natwe twese twagenda nta n’umwe wasigara hano.”

Mugenzi we na we yagize ati “Njye mbonye bahagurutse nanjye nahita mfata imodoka insubiza aho nari narahungiye. Turifuza ko inzego z’u Rwanda zaguma hano.”

Undi muturage w’umubyeyi uvuga ko atakiri kumwe n’abana be kuko batwawe n’ibyehebe, avuga ko nubwo ibi byago byababayeho, ariko babonye ko ku Isi hakiriho abantu bafite umutima mwiza wo gukunda abantu, bakurikije uko babonye inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ati “Turabashimira kandi Imana na yo yumve ko dushimira u Rwanda. Twe nta bana tukigira kuko ibyihebe byabatwaye, ariko nibura ubu turatekanye.”

 

Muri Palma na ho amashimwe ni yose

Umwe mu baturage bo muri uyu Mujyi wa Palma, avuga ko yari yarasenyewe inzu, ndetse bamwe mu bo mu muryango we baricwa, ariko ko aho ingabo z’u Rwanda zigiriye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri aka gace, ubu umutekano wagarutse.

Ati “Ubu turashimira Leta yacu ko tumeze neza, ndetse hari n’abanyamahanga bashaka kuza hano kubera umutekano dufite. Ibintu bimeze neza, ni karibu muri Palma.”

Amasoko yarongeye arafungura, abacuruzi bashora imari ubu bari mu bikorwa bibaha amikoro yo kubaho no kwiteza imbere, ndetse n’indi mirimo irakorwa nta kwikanga ko hari ubakoma mu nkokora nk’uko byahoze.

Undi muturage ati “Turashimira Imana, ubu turarya tukaryama tugasinzira, turahinga, tugakora imirimo yose ntacyo twikanga.”

Nyuma y’uko umutekano ugarutse muri uyu mujyi wa Palma bigizwemo uruhare runini na RDF, bamwe mu baturage bari batuye mu bindi bice bakomeje kuwugana bajya kuwuturamo.

Umurundikazi Jacqueline Dusabimana na we ni umwe mu bagiye gushakira imibereho muri uyu Mujyi wa Palma, avuga ko ubuzima bumeze neza.

Ati “Ibintu hano birahendutse, abaturage ba hano nta kibazo bafite, abantu bose barabakira ntakibazo.”

ACP Charles Butera uyoboye Polisi y’u Rwanda muri uyu Mujyi wa Palma, avuga ko abaturage baho bakunda inzego z’umutekano z’u Rwanda, kuko bahora bavuga ko ari zo bakesha kongera kubona umutekano.

Ati “Baradukunda. Iyo unyuze ku muntu akagupepera, burya ni ikimenyetso cy’uko akwizeye, icyo cyizere gituma mufatanya.”

ACP Butera avuga ko icyizere aba baturage bafitiye inzego z’umutekano z’u Rwanda, kizifasha mu kuzuza neza inshingano zazo, kuko baziha amakuru y’icyo babona gishobora guhungabanya umutekano, bigatuma zigikumira kitaraba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru