Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti abasirikare 727 barimo bane bahawe ipeti rya Brigadier General na 17 bahawe ipeti rya Major General, ndetse na 83 bazamuwe ku ipeti rya Colonel.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.
Uretse aba bo mu cyiciro cy’Abajenerali, Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yanazamuye mu mapeti abasirikare 83 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, abaha irya Colonel.
Yazamuye kandi abandi 98 bari bafite ipeti rya Major, abaha ipeti rya Lieutenant Colonel, mu gihe abandi 295 bari bafite ipeti rya Captain, bahawe irya Major.
Naho bane bazamuwe ku ipeti rya Captain bavuye ku rya Lieutenant, mu gihe abasirikare 226 binjiye mu cyiciro cy’abofisiye bato kuko bazamuwe ku ipeti rya Second Lieutenant, bavuye ku ipeti ryo hasi ritari iryo mu cyiciro cy’Abofisiye.
RADIOTV10