Monday, September 9, 2024

VIDEO: Putin yagiye gutanga kandidatire asabwa kubanza kwerekana irangamuntu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin uherutse gutangaza ko aziyamamariza kongera kuyobora iki Gihugu, yagiye gutanga kandidatire ye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, nk’uko tubikesha igitangazamakuru RT gifite icyicaro mu Burusiya.

Mu mashusho yagaragajwe n’iki gitangazamakuru, ubwo Putin yari agiye gutanga kandidatire ye, yagaragaye afite agasakoshi batwaramo inyandiko kazwi nka Classeur, aherekejwe n’umwe mu bayobozi mu ishyaka rye.

Ubwo bari bageze mu cyumba bagomba kwakirirwamo, bakiriwe n’abayobozi babiri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, babereka ibyicaro bicaramo.

Mu magambo macye y’Ikirusiya, umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, yamuhaye ikaze, ubundi amusaba kubanza kumushyikiriza irangamuntu ye, undi ahita akora mu mufuka w’ikoti, arayimuhereza, ubundi amushyikiriza n’inyandiko irimo kandidatire ye.

Aba bayobozi babiri ba Komisiyo, babanje gusuzuma iyi nyandiko, bayinyuzamo amaso, ubundi barayakira, banamuha inyandiko asinyamo ko kandidatire ye ayitanze.

Biteganyijwe ko amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, azaba hagati ya tariki 15 na 17 Werurwe umwaka utaha, aho azaba abaye ku nshuro ya munani mu mateka y’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts