Friday, November 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi yongeye kurengera avuga kuri Perezida Kagame anashimangira umugambi mubisha amaranye igihe ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi yongeye kurengera avuga kuri Perezida Kagame anashimangira umugambi mubisha amaranye igihe ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Felix Tshisekedi ku munsi we wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamariza gukomeza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda, ndetse anongera kuvuga ku Mukuru warwo, Paul Kagame.

Tshisekedi ubwo yari imbere y’imbaga y’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye, bari bateraniye ahitwa Sainte Thérèse mu gace ka N’djili mu Mujyi wa Kinshasa, yongeye kubabwira ko bafite umwanzi ndetse anerura ko ari u Rwanda.

Yakomeje avuga ko ibi yifuza kubabwira Abanyekongo ndetse n’Isi yose, ati “Igihe abanzi bacu bazakomeza kutwitwaraho nabi bakaba barasa n’isasu rimwe, nzateranya Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo mbasabe uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ibi abyemererwa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye, ati “Ntimuhangayike. Igisirikare cyacu gifite imbaraga nyinshi. Kuva i Goma dushobora kugera i Kigali.”

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa, watinyutse kuvuga kuri mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame uzwiho ubushishozi mu miyoborere, yongeye kumuvugaho, ati “Ndabwira Kagame ko yajya akinisha abandi ariko kuri njye, namubwira ko Fatshi ari umutamenwa.”

Aya magambo kandi aje akurikira andi Tshisekedi aherutse kuvuga kuri Perezida Kagame w’u Rwanda, amugereranya na Hitler, ariko nyuma yo kubitangaza, akaba yaramaganiwe kure n’abantu banyuranye barimo n’Abanyekongo ubwabo, bamwibukije ko adakwiye gutinyuka kuvuga ku Mukuru w’u Rwanda uzwiho ibigwi bidasanzwe.

Si rimwe cyangwa kabiri Tshisekedi atangaje ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, dore ko na mbere yo kwiyamamariza indi manda, yakunze kuvuga ko ashaka gutera iki Gihugu cy’igituranyi.

Tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya bari binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, yagarutse ku byari bimaze iminsi bivugwa na Tshisekedi avuga ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda.

Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uyu wirirwa avuga iby’intambara abiterwa no kuba adafite icyo ayiziho, kuko aramutse ayisobanukiwe n’ingaruka zayo atagakwiye guhora ayifuza.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Iyo nza kugira inama uwo muntu wakunze kuvuga ibi, nakamugiriye inama ko dukeneye gukorana no kubana mu mahoro, kuko niba wifuza umuntu uzi iby’intambara, rwose uzaze umbaze kuko hari icyo nyiziho kandi nzi uburyo ari mbi, kandi nzi neza ko ntakiruta kugira amahoro.”

Umukuru w’u Rwanda yakunze kugaragaza ko hakenewe amahoro hagati y’iki Gihugu n’igituranyi cyacyo, kuko ari yo Ibihugu byombi n’ababituye bakungukiramo kurusha intambara yifuzwa na Congo Kinshasa.

Gusa u Rwanda rwakunze kuvuga ko nyuma y’uko iki Gihugu cy’igituranyi kigaragaje ko gifite iyi migambi mibisha, cyakajije umutekano ku mupaka ugihuza na cyo, ku buryo haramutse hagize igihungabanya umutekano giturukayo, cyarwanywa rugikubita.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − three =

Previous Post

VIDEO: Putin yagiye gutanga kandidatire asabwa kubanza kwerekana irangamuntu

Next Post

China: Umutingito ufite ubukana budasanzwe wahitanye abarenga 100

Related Posts

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

by radiotv10
13/11/2025
0

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida w'iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua
IMIBEREHO MYIZA

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

by radiotv10
13/11/2025
0

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

13/11/2025
Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
China: Umutingito ufite ubukana budasanzwe wahitanye abarenga 100

China: Umutingito ufite ubukana budasanzwe wahitanye abarenga 100

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.