Nyuma y’impanuka ya bisi yari itwaye abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya Mouloudia El Bayadh yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria, yahitanye babiri barimo umunyezamu wayo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki Gihugu, ryahagaritse imikino yose yari iteganyijwe muri iki cyumweru.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu, yahitanye umunyezamu wa El Bayadh, Zakaria Bouziani ndetse n’umutoza wungirije Khalid Muftah.
Uyu munyezamu witabye Imana Zakaria Bouziani, yari amaze kugaragara mu mikino ibiri muri uyu mwaka w’imikino.
Iyi bisi yakoze impanuka yabahitanye, yari itwaye ikipe yabo ya El Bayadh, yerecyezaga mu Mujyi wa Sougueur uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Algeria.
Ubuyobozi bw’iyi kipe, mu butumwa bwanyujije kuri Facebook, bwatangaje ko abakomerekeye muri iyi mpanuka, bari kwitabwaho, kandi ko bameze neza.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria, rigira riti “Bitewe n’ibyago by’akababaro byagwiririye umupira w’amaguru wa Algeria, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryafashe icyemezo cyo gusubika ibikorwa byose by’umupira w’amaguru byari biteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru mu Gihugu hose.”
Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune na we mu butumwa yatanze, yavuze ko yababajwe bikomeye “n’ibi byago bibabaje”, aboneraho gufata mu mugongo imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka.
Ikipe ya El Bayadh, iri ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona yo muri Algeria, aho ifite amanota 15 mu mikino icumi imaze gukina.
RADIOTV10