Friday, October 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urujijo ku cyatumye umugabo atera icyuma mu mutima undi basangiraga inzoga kuri Noheli

radiotv10by radiotv10
27/12/2023
in MU RWANDA
0
Urujijo ku cyatumye umugabo atera icyuma mu mutima undi basangiraga inzoga kuri Noheli
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umugabo ukurikiranyweho kwica mugenzi we amuteye icyuma mu mutima, nyamara barimo basangira mu kabari ubwo hizihizwaga Noheli.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko, akekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 25 mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza ubwo hizihizwaga Noheli.

Bivugwa ko aba bombi bariho basangira mu kabari kamwe ko mu gasantere ka Mpimba gaherereye muri Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru y’ubu bwicanyi kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, wavuze ko ubukekwaho, yateye icyuma mugenzi we mu mutima, akahasiga ubuzima.

Uyu muyobozi avuga ko uyu ukekwaho kwica mugenzi we bariho basangira, yahise afatwa agatabwa muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitayo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ati “Bigaragara ko hari ibyo bari gupfa basangira. Uwabikoze twahise tumufata, ubu ari kuri sitasiyo ya RIB.”

Hari amakuru yavaga mu baturage avuga ko ukekwaho kwivugana nyakwigendera yaba yari ari kwirwanaho ngo kuko yari agiye kwamburwa amafaranga, gusa Umuyobozi w’Akarere yabihakanye.

Dr Nahayo ati “Ibyo twarabikurikiranye ariko nyiri ubwite yavuze ko nta n’amafaranga yari afite, bityo ibivugwa bigaragara ko atari ukuri.”

Uyu muyobozi usaba abaturage kwirinda kujya bajya mu ntonganya zitari ngombwa, yavuze ko umuturage wese ugiza ikibazo aba agomba kwiyambaza inzego zikamufasha, anasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hagaragaye ibishobora kuvamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’ibi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 20 =

Previous Post

Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

Next Post

DRC: Imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yatangiranye umuriri

Related Posts

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

by radiotv10
31/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rubavu, rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 18 ukekwaho kubyara umwana wari ugejeje igihe cyo...

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

by radiotv10
31/10/2025
1

Bamwe mu bo mu Mirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko amazi aturuka mu muhanda w'amakamyo...

Mental Health first: Addressing anxiety and depression among Rwanda’s working youth

Mental Health first: Addressing anxiety and depression among Rwanda’s working youth

by radiotv10
31/10/2025
0

In recent years, Rwanda’s youth workforce has grown remarkably, fueled by a rising gig economy, digital entrepreneurship, and an expanding...

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

IZIHERUKA

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze
Uncategorized

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
31/10/2025
0

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

31/10/2025
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

31/10/2025
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yatangiranye umuriri

DRC: Imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yatangiranye umuriri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.