Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Museveni yaganiriye n’Umujenerali uyoboye umutwe wa Gisirikare uhanganye na Leta y’ikindi Gihugu

radiotv10by radiotv10
28/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Icyo Museveni yaganiriye n’Umujenerali uyoboye umutwe wa Gisirikare uhanganye na Leta y’ikindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Uganda yatangaje ko yakiriye iwe mu rugo Gen Mohamed Hamdan Dagalo uyobora umutwe wa gisirikare wa RSF umaze iminsi mu mirwano n’ingabo za Leta ya Sudani, anavuga icyo baganiriyeho.

Yoweri Kaguta Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, mu butumwa yanyujije kuri X, buherekejwe n’ifoto ari kumwe na Gen Mohamed Hamdan Dagalo.

Museveni yagize ati “Nahaye ikaze mu Gihugu iwanjye mu rugo muri Rwakitura, Gen Mohamed Hamdan Dagalo, wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Inama y’Inzibacyuho muri Sudan.”

Muri ubu butumwa, Perezida Museveni yakomeje avuga ko muri uku kubonana n’uyu mujenerali, “yanyuriyemo muri macye uko umwuka wifashe muri Sudani.”

Gen Mohamed Hamdan Dagalo yakiriwe na Museveni nyuma y’amezi umunani muri Sudani hadutse intambara yatangiye muri Mata uyu mwaka wa 2023, ishyamiranyije uyu mutwe wa RSF ndetse n’ingabo za Leta.

Museveni, ni umwe mu banyapolitiki bafite uburambe muri politiki yo mu karere ukunze no kubyivugira, ndetse akanatanga inama zatuma ibibazo biri mu Bihugu birangira.

Muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo hateranaga inama y’Umuryango uzwi nka IGAD w’Ibihugu na Guverinoma bigamije iterambere, yari igamije gusuzumira hamwe ibibazo by’intambara muri Sudan, impande zombi zirebwa n’ibi bibazo; yaba uyu mutwe wa RSF ndetse n’uruhande rwa Leta, ntibayitabiriye.

Iyi nama yari yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bya Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan y’Epfo, Sudan na Uganda; yari yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, yari yemeje ko Umuryango wa IGAD wohereza Ingabo muri Sudani kurinda umutekano w’abaturage bari bakomeje kwicwa umusubirizo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − fifteen =

Previous Post

Rubavu: Haravugwa igikorwa cy’inshoberamahanga cyafashwe nk’umujinya w’umuranduranzuzi

Next Post

Menya gahunda y’ingendo z’uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya gahunda y’ingendo z’uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri

Menya gahunda y’ingendo z’uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.