Simba SC yabonye umutetankunga”Africarriers” basinyanye amasezerano y’igihe kirekire afite agaciro ka miliyoni 800 z’amashilingi ya Tanzania (800,000,000 Tshs) ndetse anabaha imodoka nini eshatu (3).
Mu gikorwa cyo gusinya aya masezerano, Africarriers yahaye Simba SC imodoka nini eshatu zizajya zibafasha mu byiciro by’amakipe bafite.
Imodoka imwe ni iy’ikipe nkuru ya Simba SC (Abagabo), ikipe y’abato ya Simba SC U20 n’ikipe ya Simba SC y’icyiciro cy’abagore (Simba Queens).
Africarriers ni sosiyete ikomeye yo mu gihugu cya Tanzania ikora ibijyanye no kuzana imodoka muri iki gihugu bazikuye hirya no hino ku isi bakazicuruza muri Afurika.
Amasezerano Simba SC yagiranye na Africarriers yabaye mbere gato y’uko iyi kipe icakirana na Yanga SC mu mukino ukomeye w’igikombe kiruta ibindi muri Tanzania (2021 Tanzania Super Cup). Umukino ukinwa kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Nzeri 2021 guhera saa kumi zuzuye ku masaha ya Kigali (16h00′), biraba ari saa kumi n’imwe i Dar Es Slaam muri Tanzania (17h00′).
Barbara Gonzalez (Ubanza ibumoso), CEO wa Simba SC niwe washyize umukono ku masezerano iyi kipe yagiranye na Africarriers
Barbara Gonzalez , CEO wa Simba SC agenzura ubuziranenge bw’imodoka bahawe na Africarriers
Imodoka nini Simba SC yahawe zose zigomba kujyaho ibirango byayo
Fatuma Dewji (ubanza ibumoso) akaba mushiki wa Mohammed Dewji nyiri Simba SC, niwe muyobozi wa Simba SC Queens
Africarriers bahawe impano y’umwambaro wa Simba SC