Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

APR yakoze amateka isezerera ikipe y’ibigwi mu karere isatira Final ya Mapinduzi Cup

radiotv10by radiotv10
08/01/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
APR yakoze amateka isezerera ikipe y’ibigwi mu karere isatira Final ya Mapinduzi Cup
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC iri mu gikombe cya Mapinduzi Cup 2013 kiri kubera muri Zanzibar, yasezereye Young Africans yo muri Tanzania iyitsinze ibitego 3-1, ihita ibona itike ya 1/2.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki Indwi Mutarama 2024, aho APR FC yawugezeho yarabanje kunganya na Simba na yo iri mu makipe akomeye mu karere.

Muri uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, yabanjwe igitego cyatsinzwe ku munota wa 23’ na Jesus Moloko Ducapele wa Young Africans.

Ikipe ya APR ntiyacitse intege kuko yakomeje gushaka uburyo yakwishyura, ndetse biza kuyihira, mu minota y’inyongera y’igice cya mbere yishyura igitego cyatsinzwe na Sanda Soulei, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, APR yongeye kunyeganyeza incundura za Young, ku munota wa 48’ Victor Mbaoma atsinda igitego kuri penaliti.

Sharaf Eldin Shaiboub wa APR wagaragaje ubuhanga budasanzwe muri uyu mukino, yaje kubona igitego cy’agashinguracumu cya APR, ku munota wa 80’ atsindira iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda igitego cya gatatu.

APR yahise ikatisha itike ya 1/2 ikazahura na Mlandenge na yo yasezereye ikipe ya KVZ iyitsinze kuri penaliti 3-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Abakinnyi 11 babanje kuri APR
Mugisha Gilbert yari yazonze ba myugariro ba Young
Victor Mbaoma na we byari uko
Niyomugabo Claude ubu unampaye igitambaro cya Kapiteni na we yazamukaga nk’umurabyo
Mbaoma yatsinze igitego cya kabiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 6 =

Previous Post

UPDATE: Umuhanda wari wafunzwe by’agateganyo wongeye kuba nyabagendwa

Next Post

Iby’ingenzi ku masezerano y’u Rwanda na Jordanie yasinywe hari Perezida Kagame n’Umwami Abdullah II

Related Posts

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikipe ya El Ahli S.C Wad Madani yo muri Sudani, yari iherutse...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi ku masezerano y’u Rwanda na Jordanie yasinywe hari Perezida Kagame n’Umwami Abdullah II

Iby’ingenzi ku masezerano y’u Rwanda na Jordanie yasinywe hari Perezida Kagame n’Umwami Abdullah II

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.