APR yakoze amateka isezerera ikipe y’ibigwi mu karere isatira Final ya Mapinduzi Cup

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC iri mu gikombe cya Mapinduzi Cup 2013 kiri kubera muri Zanzibar, yasezereye Young Africans yo muri Tanzania iyitsinze ibitego 3-1, ihita ibona itike ya 1/2.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki Indwi Mutarama 2024, aho APR FC yawugezeho yarabanje kunganya na Simba na yo iri mu makipe akomeye mu karere.

Izindi Nkuru

Muri uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, yabanjwe igitego cyatsinzwe ku munota wa 23’ na Jesus Moloko Ducapele wa Young Africans.

Ikipe ya APR ntiyacitse intege kuko yakomeje gushaka uburyo yakwishyura, ndetse biza kuyihira, mu minota y’inyongera y’igice cya mbere yishyura igitego cyatsinzwe na Sanda Soulei, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, APR yongeye kunyeganyeza incundura za Young, ku munota wa 48’ Victor Mbaoma atsinda igitego kuri penaliti.

Sharaf Eldin Shaiboub wa APR wagaragaje ubuhanga budasanzwe muri uyu mukino, yaje kubona igitego cy’agashinguracumu cya APR, ku munota wa 80’ atsindira iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda igitego cya gatatu.

APR yahise ikatisha itike ya 1/2 ikazahura na Mlandenge na yo yasezereye ikipe ya KVZ iyitsinze kuri penaliti 3-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Abakinnyi 11 babanje kuri APR
Mugisha Gilbert yari yazonze ba myugariro ba Young
Victor Mbaoma na we byari uko
Niyomugabo Claude ubu unampaye igitambaro cya Kapiteni na we yazamukaga nk’umurabyo
Mbaoma yatsinze igitego cya kabiri

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru