Umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za America uri kuririra mu myotsi nyuma y’uko imbwa yawo icagaguye 4 000 USD [arenga Miliyoni 5 Frw] bari bavuye kubikuza ngo bayashyire mu mishinga.
Clayton na Carrie bo muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za America, bahuye n’iri sanganya ubwo bazanaga amafaranga kugira ngo bayashore mu mishinga yabo.
Imbwa yabo yitwa Cecil yadukiriye ibahasha yari irimo 4 000 USD, ubundi irayikacanga, icagagura ayo mafaranga yari arimo yose.
Uyu muryango uvuga ko imbwa yabo isanzwe igira imico myiza ndetse ko ari ubwa mbere ikoze ikosa nk’iri rikomeye, nubwo bakiyicirira yabanje kubabera mbi.
Umwe mu bagize uyu muryango, yavuze ko iyi mbwa yabo yacagaguye iyi bahasha yarimo amafaranga ikeka ko harimo ibyo kurya byayo.
Yagize ati “Yari imbwa mbi tukiyizana ariko nyuma byaje guhinduka iba imbwa nziza kugeza ubu ntakibazo yagiraga n’ibi yakoze byo gushwanyaguza amafaranga.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo byaturakaje ahubwo turabitekereza tugaseka, hashize iminsi ibiri bibaye kugeza ubu turashima ko imbwa yacu ntakibazo ifite gukeza ubu ntiyigeze irwara yanakomeje kuba imbwa nziza kuri twe.”
RADIOTV10