Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC

radiotv10by radiotv10
17/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wagaragaje akababaro watewe n’iyicwa ry’abarwanyi bayo babiri bo ku rwego rwo hejuru, uvuga ko ugiye kugira icyo ukora mu gusubiza iki gikorwa cy’ubutumwa bwa Leta ya Kinshasa.

Bikubiye mu itangazo rya M23 ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, rimenyesha abayobozi b’akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvuvizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuma, rivuga ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bukomeje kurenga ku myanzuro yafashwe yo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko uwo guhagarika imirwano.

Rigira riti “Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 ubutegetsi bwa Kinshasa bwongeye kurenga ku mwanzuro wo guhagarika imirwano ubwo bagabaga ibitero ku barwanyi bacu bari ku ruhembe ndetse bakivugana abayoboye urugamba, hicwa abakomando bacu babiri.”

Iri tangazo rigufi, risoza rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, M23 yumvise ubwo butumwa yohererejwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa kandi yiteguye gusubiza na yo igendeye muri ubwo buryo.”

Muri iri tangazo ntihavugwamo abo barwanyi bo hejuru ba M23 bishwe, ariko bivugwa ko harimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi bw’uyu mutwe.

Aba bakomando babiri ba M23 bishwe nyuma y’uko ingabo za SADC zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse zifatanyije na FARDC zikaba zaratangiye kugaba ibitero kuri M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Umuhungu wa Perezida wa Somalia yahamijwe kwicira umumotari mu kindi Gihugu

Next Post

Abanya- Ethiopia 80 bari bahunze inzara urugendo rwabo rwajemo kirogoya bakiri nzira

Related Posts

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

IZIHERUKA

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi
IBYAMAMARE

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanya- Ethiopia 80 bari bahunze inzara urugendo rwabo rwajemo kirogoya bakiri nzira

Abanya- Ethiopia 80 bari bahunze inzara urugendo rwabo rwajemo kirogoya bakiri nzira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.