Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri witabye Imana bitunguranye bikanahunganya bamwe

radiotv10by radiotv10
22/01/2024
in MU RWANDA
0
Ibivugwa nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri witabye Imana bitunguranye bikanahunganya bamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko umunyeshuri wigaga mu Ishuri ryisumbuye rya ESPANYA mu Karere ka Nyanza apfuye bitunguranye nyuma y’uko atatse kubabara umutwe yari ahuriyeho n’abandi 20, ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’Akarere, bwagize icyo bubivugaho.

Uyu munyeshuri w’umukobwa witwa Umuraza Germaine witabye Imana ku myaka 19 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’iburaramari.

Yafashwe ataka umutwe ku wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, ahabwa imiti n’umuganga usanzwe akurikirana abanyeshuri muri iri shuri, ndetse yitabira igikorwa cyo gusubiramo amasomo nk’abandi.

Gusa mu ijoro ryo kuri uwo munsi, yarushijeho kuremba, ahita ajyanwa ku Bitaro bya Nyanza, ari na bwo yahise yitaba Imana mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

Nubwo yitabye Imana atarakorerwa isuzuma ngo hamenyekane uburwayi yari afite, ariko uko gutaka umutwe yari abihuriyeho n’abandi banyeshuri 20 bo muri iri shuri, batakaga umutwe n’ibicurane.

Narcisse Mudahinyuka uyobora iri shuri rya ESPANYA-Nyanza yavuze ko nta burangare bwabaye kuri uyu mwana ku buryo hari abavuga ko ari bwo yazize, kuko na we yatakaga ubwo burwayi bwavugwaga n’abandi bagenzi be.

Yagize ati “Ntabwo twamenya niba uwapfuye yarazize ibyo bicurane, ntabwo yakorewe isuzuma kuko ababyeyi be bemeye kumushyingura batiriwe bakoresha ibizamini, kuko basanze ari urupfu rusanzwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme na we yashimangiye ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’iri shuri, ko nyakwigendera atarangaranywe, kuko yanaguye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo n’umuganga w’ishuri.

Uyu muyobozi w’Akarere wihanganisha umuryango wa nyakwigendera n’abanyeshuri biganaga, yavuze ko kuba umwana atarakorewe ibizamini byo gucukumbura icyamuhitanye, ari umwanzuro w’umuryango we.

Ati “Gukora ibizamini byimbitse bisabwa n’abagize umuryango, niba batabyifuje kuko basanze yazize urupfu rutunguranye ntakibazo biteye.”

Bamwe mu bana batakaga uburwayi nk’ubwahitanye mugenzi wabo, bacyuwe n’ababyeyi babo ngo babiteho, mu gihe hari n’abandi bana 20 bagize ikibazo cy’ihungabana kubera urupfu rwa mugenzi wabo.

Narcisse Mudahinyuka uyobora iri shuri, yagize ati “amaze kuduca mu myanya y’intoki, begenzi be bagize ubwoba barahungabana ndetse abagera kuri makumyabiri bajyanwa kwa muganga.”

Ubu burwayi bw’ibicurane butakwa n’aba banyeshuri, bwanavuzwe mu Rwugene rw’Amashuri (GS) Indangaburezi mu Karere ka Ruhango gahana imbibi n’aka ka Nyanza, aho abana 70 mu Indangaburezi baherutse kujya kwivuza iyi ndwara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − seven =

Previous Post

Hatangajwe icyatumye ababyeyi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo

Next Post

Bwa mbere urukingo rwa Malaria rwatangiye gukoreshwa mu buryo buhoraho

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere urukingo rwa Malaria rwatangiye gukoreshwa mu buryo buhoraho

Bwa mbere urukingo rwa Malaria rwatangiye gukoreshwa mu buryo buhoraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.