Ibivugwa nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri witabye Imana bitunguranye bikanahunganya bamwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko umunyeshuri wigaga mu Ishuri ryisumbuye rya ESPANYA mu Karere ka Nyanza apfuye bitunguranye nyuma y’uko atatse kubabara umutwe yari ahuriyeho n’abandi 20, ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’Akarere, bwagize icyo bubivugaho.

Uyu munyeshuri w’umukobwa witwa Umuraza Germaine witabye Imana ku myaka 19 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’iburaramari.

Izindi Nkuru

Yafashwe ataka umutwe ku wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, ahabwa imiti n’umuganga usanzwe akurikirana abanyeshuri muri iri shuri, ndetse yitabira igikorwa cyo gusubiramo amasomo nk’abandi.

Gusa mu ijoro ryo kuri uwo munsi, yarushijeho kuremba, ahita ajyanwa ku Bitaro bya Nyanza, ari na bwo yahise yitaba Imana mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

Nubwo yitabye Imana atarakorerwa isuzuma ngo hamenyekane uburwayi yari afite, ariko uko gutaka umutwe yari abihuriyeho n’abandi banyeshuri 20 bo muri iri shuri, batakaga umutwe n’ibicurane.

Narcisse Mudahinyuka uyobora iri shuri rya ESPANYA-Nyanza yavuze ko nta burangare bwabaye kuri uyu mwana ku buryo hari abavuga ko ari bwo yazize, kuko na we yatakaga ubwo burwayi bwavugwaga n’abandi bagenzi be.

Yagize ati Ntabwo twamenya niba uwapfuye yarazize ibyo bicurane, ntabwo yakorewe isuzuma kuko ababyeyi be bemeye kumushyingura batiriwe bakoresha ibizamini, kuko basanze ari urupfu rusanzwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme na we yashimangiye ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’iri shuri, ko nyakwigendera atarangaranywe, kuko yanaguye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo n’umuganga w’ishuri.

Uyu muyobozi w’Akarere wihanganisha umuryango wa nyakwigendera n’abanyeshuri biganaga, yavuze ko kuba umwana atarakorewe ibizamini byo gucukumbura icyamuhitanye, ari umwanzuro w’umuryango we.

Ati “Gukora ibizamini byimbitse bisabwa n’abagize umuryango, niba batabyifuje kuko basanze yazize urupfu rutunguranye ntakibazo biteye.”

Bamwe mu bana batakaga uburwayi nk’ubwahitanye mugenzi wabo, bacyuwe n’ababyeyi babo ngo babiteho, mu gihe hari n’abandi bana 20 bagize ikibazo cy’ihungabana kubera urupfu rwa mugenzi wabo.

Narcisse Mudahinyuka uyobora iri shuri, yagize ati “amaze kuduca mu myanya y’intoki, begenzi be bagize ubwoba barahungabana ndetse abagera kuri makumyabiri bajyanwa kwa muganga.”

Ubu burwayi bw’ibicurane butakwa n’aba banyeshuri, bwanavuzwe mu Rwugene rw’Amashuri (GS) Indangaburezi mu Karere ka Ruhango gahana imbibi n’aka ka Nyanza, aho abana 70 mu Indangaburezi baherutse kujya kwivuza iyi ndwara.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru