Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku magambo ‘gashozantambara’ Perezida Ndayishimiye yavugiye muri Congo

radiotv10by radiotv10
23/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku magambo ‘gashozantambara’ Perezida Ndayishimiye yavugiye muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amagambo rutwitsi Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa, ivuga ko ahabanye n’inzira yo kwimakaza ubunyafurika, kandi ko atari akwiye kuvugwa n’umuntu uri mu mwanya nk’uwo arimo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko “yababajwe n’amagambo rutwitsi kandi atari aya kinyafurika ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimoye yavugiye mu gikorwa cyabereye i Kinshasa tariki 21 Mutarama 2024.”

U Rwanda rukomeza ruvuga ko nka Perezida Ndayishimiye uri mu mwanya wo kureberera inyungu z’urubyiruko, amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, atari akwiye “gushinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro kandi bikongeza urwango rw’amacakubiri mu Banyarwanda ndetse bihungabanya amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti “Abanyarwanda bakomeje gukorana umwete mu kunga ubumwe no guhamya iterambere ry’Igihugu. Urubyiruko rw’u Rwanda rwabyaje umusaruro aya mahirwe, kandi rukomeje kugira uruhare runatanga umusanzu mu kubaka ahazaza heza.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko “uwo ari we wese ugerageza gutesha agaciro iyi ntambwe yagezweho asaba urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bwarwo, ari mu kaga. Ariko ku muyobozi w’Igihugu cy’igituranyi we ubikora, mu mutaka wa Afurika Yunze Ubumwe, ni ukunyuranya n’inshingano gukomeye kandi ni no kunyuranya n’icyerekezo rya Afurika Yunze Ubumwe.”

U Rwanda rwasoje ruvuga ko rudafite inyungu na nke mu kuba rwagirana amakimbirane n’abaturanyi, kandi ko ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa barwo yaba abo mu karere ndetse no hanze yako mu gukomeza kubumbatira ituze no kubaka iterambere.

Amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yamaganywe na Guverinoma y’u Rwanda, yayavuze ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ubwo yatanga ikiganiro imbere y’urubyiruko rurenga 500 rwari ruteraniye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ndayishimiye yavuze ko abaturage bo mu karere babanye neza, ngo ariko ikibazo kiri kuri bamwe mu bayobozi babi, ari na ho yahereye avuga ko n’Abanyarwanda bakeneye kubohorwa.

Icyo gihe yagize ati “Ndibaza ko urubyiruko rw’u Rwanda na rwo rudashobora kwihanganira gukomeza kuba imfungwa mu karere.”

Ni amagambo yumvikanamo ko uyu muyobozi yifuza ko ubuyobozi buriho mu Rwanda buvaho, mu gihe bubera intangarugero Ibihugu byinshi ku Isi, kubera kwimakaza ubumwe, iterambere ridaheza ndetse rukora ibishoboka byose kugira ngo abatuye u Rwanda barusheho kubaho neza.

Iyi mvugo ya Ndayishimiye ije ikurikira ibirego aherutse kuvuga ku Rwanda ko rufasha umutwe wa RED-Tabara uherutse kugaba igitero mu Gihugu cye, ukica abagera muri 20, nyamara u Rwanda rwamaganiye kure ibi birego ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Aya magambo akurikiye kandi icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Burundi cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda no kwirukana Abanyarwanda bariyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 16 =

Previous Post

Amagare: Menya abegukanye irushanwa ritegura Umunsi w’Intwari ‘Heroes Cycling Cup 2024’

Next Post

Menya byinshi ku buzima bwihariye n’ibiteye amatsiko ku mbwa zifashishwa na Polisi

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya byinshi ku buzima bwihariye n’ibiteye amatsiko ku mbwa zifashishwa na Polisi

Menya byinshi ku buzima bwihariye n’ibiteye amatsiko ku mbwa zifashishwa na Polisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.