Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Irindi shuri mu Rwanda ryibasiwe n’inkongi nyuma y’iminsi itatu habaye indi yanahitanye umunyeshuri

radiotv10by radiotv10
24/01/2024
in MU RWANDA
0
Irindi shuri mu Rwanda ryibasiwe n’inkongi nyuma y’iminsi itatu habaye indi yanahitanye umunyeshuri
Share on FacebookShare on Twitter

Inyubako isanzwe iraramo abanyeshuri b’abahungu mu ishuri riherereye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, yibasiwe n’inkongi, nyuma y’iminsi itatu ishuri ryo mu Karere ka Gakenke na ryo ryibasiwe n’inkongi na yo yafashe icumbi ry’abahugu ikanahitana umwana umwe.

Inkongi y’umuriro yibasiye aya macumbi y’ishuri ryisumbiye rya Gahima AGAPE mu Karere ka Ngoma, yadutse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024.

Iyi nkongi yatangiye saa kumi n’ebyiri ubwo abanyeshuri bari mu gikorwa cyo gusubiramo amasomo mu mashuri yabo ku buryo nta munyeshuri wari muri iri cumbi ryibasiwe n’inkongi.

Amakuru y’iyi nkongi yibasiye amacumbi y’abanyeshuri, yemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque.

Yavuze ko iyi nkongi yangije ibikoresho byose byari muri iyi nyubako, birimo ibiryamirwa nka matela n’amashuka, ndetse n’ibindi byose byari birimo.

Yagize ati “Ibikoresho byabo harimo ibiryamirwa n’ibitanda birashya, nubwo hari bicye byabashije kuvamo.”

Mapambano yavuze ko abanyeshuri bararaga muri iyi nyubako yahiye, bashakiwe aho baba bacumbitse, ndetse n’ibyo baba bifashisha mu kubona uko baryama kuko ibyabo byakongotse.

Yavuze ko imodoka izimya umuriro yahageze isanga iyi nyubako yahiye yakongotse, irawuzimya kugira ngo uyu muriro udafata izindi nyubako byegeranye.

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, hakekwa ibibazo by’amashanyarazi, ndetse ko Sosiyete y’Igihugu y’ingufu REG yaje kubigenzura.

Iyi nkongi ibaye nyuma y’iminsi itatu hari irindi shuri ryo mu Rwanda ryibasiwe n’inkongi y’umuriro, yo ikanahitana ubuzima bw’umunyeshuri umwe.

Iyi nkongi yabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, mu ishuri rya EAV Rushashi TSS ryo mu Karere ka Gakenke.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − six =

Previous Post

Haravugwa icyagaruye rutahizamu Shabalala mu Rwanda nyuma y’amezi 6 agiye gukina muri Libya

Next Post

Ibishya bitegerejwe mu iserukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Related Posts

Icyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryagaragaye

Icyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryagaragaye

by radiotv10
19/09/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko izamuka rya 7,2% ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryabayeho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka,...

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, bwa mbere agejejwe...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Diviziyo ya gatanu y'Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), bwagiranye inama igamije imikoranire...

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

One of the most beautiful  events in the life of a human being is a wedding. It has traditionally been...

IZIHERUKA

Icyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryagaragaye
MU RWANDA

Icyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryagaragaye

by radiotv10
19/09/2025
0

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

19/09/2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

19/09/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibishya bitegerejwe mu iserukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Ibishya bitegerejwe mu iserukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryagaragaye

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.