Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahateganyijwe ibikorwa birimo Rwanda Day, yahuye na bamwe mu banyapolitiki bo muri iki Gihugu, barimo uwabaye Guverineri wa Carolina y’Epfo, David Beasley.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, avuga ko aba bayobozi bahuye na Perezida Kagame mu rwego rwo kwitegura isengesho ryo gusabira Igihugu (National Prayer Breakfast) riteganyijwe ejo.
Perezisansi y’u Rwanda, ivuga ko “Perezida Kagame yahuye n’uwahoze ari Guverineri wa Carolina wanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa, David Beasley, n’Umushingamategeko John James.”
Ubu butumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, bukomeza buvuga ko “Kandi Perezida yakiriye Abanyamuryango b’Itsinda ry’abagize Inteko Ishinga amategeko b’Abirabura (Black Caucus) bari bayobowe na Steven Horsford. Baganiriye ku mahirwe ari mu mikoranire hagati ya Black Caucus n’u Rwanda.”
Ubwo Perezida Kagame yahuraga n’aba banyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yari kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta, na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mathilde Mukantabana.
Perezida Paul Kagame uzayobora Rwanda Day iteganyijwe kubera i Washington DC tariki 02 na 03 Gashyantare 2024, we na Madamu Jeannette Kagame bageze muri uyu mujyi kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024.
RADIOTV10