Umugabo wo mu Karere ka Musanze, arakekwaho kwiba Inka y’inyana mu Karere ka Gakenke, akayijyana akayihisha mu buriri, bamubaza akabihakana yivuye inyuma, ariko igahita imukoza isoni ikabirira mu buriri.
Uyu mugabo w’imyaka 29 atuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze mu gihe itungo akekwaho kwiba, ari iryo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke.
Amakuru avuga ko nyirayo ubwo yarimo ayishakisha kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, yakekega uyu mugabo akajya kumubaza niba ari we wayibye, ariko undi akabihakana yivuye inyuma.
Ubwo yabihakanaga, ni bwo inka yahise yabirira mu nzu, bagiye kuyireba basanga yayihishe mu buriri ndetse yanashyizeho inzitiramibu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko uyu mugabo ukekwaho kwiba iri tungo yabanje guhakanira abari baje kurishaka.
Ati “Mu gihe agihakana inka irabira, binjiye basanga yayihishe mu buriri iri muri supaneti. Inka ikimara kwabira, uwo mugabo yahise abaca mu rihumye aracika, arirukanka ubu ari gushakishwa, ariko inka yasubijwe nyirayo.”
SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko ubu hari gushakishwa uyu mugabo kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, rukomukoreho iperereza kuri ubu bujura akekwaho.
RADIOTV10