Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Ubuhinzi yemereye Abadepite ko hari ibitaranoga mu itangwa ry’amakuru y’iteganyagihe

radiotv10by radiotv10
03/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Minisitiri w’Ubuhinzi yemereye Abadepite ko hari ibitaranoga mu itangwa ry’amakuru y’iteganyagihe
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse; yemereye Abadepite ko hari igihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere gitangaza ko hazagwa imvura ariko ntigwe, ati “Na bo babaye nk’abapfumu.” 

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iracyashimangira ko igihembwe cy’ihinga gishize cyatanze umusaruro uhagije, kandi ko binashimangirwa n’ibiciro biri ku isoko.

Iyi Minisiteri ivuga ko ibi byatewe n’uko hongerewe ubuso buhingwa; ndetse n’ikirere gitanga imvura yafashije ibihingwa gutabara abari bagowe n’ibiribwa.

Gusa bamwe mu Badepite bavuga ko hari abahinzi batigeze boroherwa n’iki gihe cy’ihinga, ndetse ngo hari impungenge ko bishobora gukomeza.

Umwe mu Badepite yagize ati “Hari n’aho wumva abaturage bavuga ko bahinze ibishyimbo bigahura n’imvura. Imvura ikaba nyinshi bitarera. Nari ntanze urugero nko mu kwezi kwa mbere, ubundi twajyaga tubona umucyo, wenda ukabonamo n’’mvura nke, ariko ubona ko ibihe byahindutse. Iteganyagihe ryacu rihuzwa rite n’imikorere ya buri munsi y’abahinzi?”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri avuga ko byatewe n’ibibazo byo kutabona amakuru y’impamo ku iteganyagihe, kuko ababishinzwe bajya batanga ibipimo bisa n’ibidashingiye ku ikoranabunga.

Ati “Buri munsi duhamagara Meteo, na bo babaye nk’abapfumu ni nk’ibyo byose. Na bo bucya batazi uko biri bugende. Twari tuzi ko izarangira mu kwa mbere, mu kwa cumi n’abiri. Buri gihe bakatubwira ngo mu cyumweru kimwe iraba irangiye, ahubwo bati ‘ukwa kabiri kose iracyahari’. Bishatse kuvuga ngo urugaryi rwacu rwose turarutakaje. Ibyo bifite ingaruka zitandukanye.”

Usibye uruhare rw’urwego rushinzwe ikirere; intumwa za rubanda zivuga ko ubuhinzi bwugarijwe n’ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi y’ababukora.

Imibare igaragaza ko 84% y’abahinzi batigeze barenza amashuri abanza, bo bakabibonamo ikibazo gikomeye kigomba kubonerwa umuti hifashishijwe ubushakashatsi.

Minisitiri Ildephonse na ho yagize ati “Ni uko n’ubushakashatsi abantu basigaye bandika na byo ari ibintu bitagishinga cyane, ariko tugize amahirwe tukabona abantu bafite ubushakashatsi bwiza buzana agashya; nta mpamvu abo bantu tutakorana na bo ngo tubaherekeze. Ni uko ubu haje ibintu byo kudodesha no kudawunilodinga; ugasanga n’ubundi ni ibintu by’imihango biri aho ngaho.”

Nubwo abahinzi bashinjwa ubumenyi bucye ku iterambere ry’umwuga wabo; abayobozi mu nzego z’ibanze na bo ngo ntibumva ko uru rwego rubareba.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko hakiri umukoro wo kwegera abahinzi mu buryo buhoraho bakanabamenyesha impinduka zose zishobora kugira ingaruka ku musaruro w’umwuga wabo.

Ni mu kiganiro Minisitiri yagiranye n’Abadepite

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 5 =

Previous Post

M23 yavuze icyo igereranya nacyo ibitero bya FARDC n’ingabo z’u Burundi byakajije umurego

Next Post

Uko ukekwaho kwiba itungo akarihisha mu buriri akanashyiraho inzitiramibu ryamutamaje

Related Posts

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Ingabire Victoire azagerezwa imbere y’Urukiko

by radiotv10
07/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aburane...

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

Icyo u Rwanda rwabwiye America ku kizatuma amasezerano rwasinyanye na Congo yubahirizwa

by radiotv10
07/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; avuga ko ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanaga Amasezerano y’Amahoro n’iya DRC, yasabye Leta...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage
AMAHANGA

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

07/07/2025
Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko ukekwaho kwiba itungo akarihisha mu buriri akanashyiraho inzitiramibu ryamutamaje

Uko ukekwaho kwiba itungo akarihisha mu buriri akanashyiraho inzitiramibu ryamutamaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.