Bafite uburyo budasanzwe bubafasha kwirengagizaho gato ibibazo by’imibereho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nubwo muri Madagascar ubuzima bukomeje guhenda, ntibibuza abaturage guteranira ahantu hamwe buri cyumweru, bakirebera imirwano y’amasake, ibafasha kuba bateye umugongo by’igihe gito iyi mibereho ihenze, gusa ngo hari n’abo iyi mirwano y’inkoko itunze.

Ni imirwano iba mu nguni zose uko ari enye z’iki Gihugu gisanzwe ari Ikirwa cyo ku Mugabane wa Afurika, ubu cyugarijwe n’ibibazo by’imibereho ihenze kubera itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa.

Izindi Nkuru

Uwitwa William uba acunze ahari kubera iyi mirwano y’amasake, aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yagize ati “Ubuzima burakomeye ariko ntibibuza abantu kuza kwihera ijisho, kuko ni umukino bakunda, nawe urabyirebera ko bari guseka, bari kuririmba kandi bakanafana amasake.”

Uyu mukino w’amasake ashyirwa hagati akarwana, usanzwe ari n’umukino w’amahirwe, aho abantu batega bakavuga isake iza gutsinda, ku buryo uwategeye iyatsinze, agira icyo acyura mu mufuka.

William yakomeje agira ati “Iyo mwakiniye amafaranga menshi, kimwe cya kane cyayo akoreshwa mu kwinezeza mugasohoka mugakora ikirori n’inshuti. Ni n’uburyo bwo kwirengagiza ubuzima bugoye buriho.”

Yakomeje avuga ko kandi hari n’abantu batunzwe n’iyi mikino y’imirwano y’amasake. Ati “Hari abakuramo amafaranga yo kwishyura amacumbi, ayo kwishyura amazi n’umuriro w’amashanyarazi.”

Uyu muturage kandi na we avuga ko ibi bimutunze kuko ari we wita ku masake arwana, akayakorera amasuku akanayagaburira, akanaya imyitozo, kandi ko abihemberwa, akabasha kubaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru