Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yasobanuye impamvu mu Rwanda hataba amahugurwa atanga License B ya CAF

radiotv10by radiotv10
28/09/2021
in SIPORO
0
Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yasobanuye impamvu mu Rwanda hataba amahugurwa atanga License B ya CAF
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier umaze igihe gito atorewe kuyobora iri shyirahamwe avuga ko impamvu u Rwanda rutagira amahugurwa y’abatoza b’umupira w’amaguru bashaka License B ya CAF ari uko nta muyobozi wa tekinike uhari.

Nizeyimana Mugabo Olivier wahoze ari perezida wa Mukura Victory Sport, avuga ko amabwiriza y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ategeka ko kugira ngo igihugu gikoresheje amahugurwa ya CAF B License kigomba kuba gifite umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

“Kuba tudafite umuyobozi wa tekinike byanatumye tutemererwa gutanga amahugurwa ku batoza bashaka License B ya CAF kuko kugira ngo ayo mahugurwa ya CAF B License wemerwe kuyakoresha ugomba kuba ufite umuyobozi wa tekinike.” Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier aganira na B&B FM

Nizeyimana akomeza avuga ko kuba u Rwanda rudafite umuyobozi wa tekinike uhamye ari ikibazo kandi ari ikibazo cy’ingutu kinihutirwa kugira ngo uyu muyobozi aboneke hakiri kare ku buryo mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira byaba byakemutse hakaba hakorwa amahugurwa atanga CAF B na CAF C License.

FERWAFA igiye kumara imyaka ibiri nta muyobozi wa Tekinike rugira nyuma y’uko Habimana Hussein wari muri uyu mwanya yirukanwe biturutse mu kuba umusaruro wari nkene.

“Dukeneye umuyobozi wa tekinike mu gihe cya vuba kandi birihutirwa. Tumaze imyaka ibiri ntawe ariko ubu arihutirwa cyane. Umuyobozi wa tekinike dukeneye ni uwuzi neza umupira w’u Rwanda kugira ngo azawuhe icyerecyezo gikwiye. Turabizi ko ari ikibazo ariko birihutirwa ko agomba gushyirwaho.” Nizeyimana Olivier

Mu Rwanda habarurwa umubare w’abatoza barenga 16 bafite impamabumenyi ya CAF A mu gutoza umupira w’amaguru ariko byagera ku bafite CAF B na C umubare ukaba muto. Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora FERWAFA avuga ko iki kibazo akizi kandi kigomba kubonerwa umuti mbere y’uko 2021 irangira.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 12 =

Previous Post

Abarenga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19

Next Post

OFFICIAL: Souleymane Sanogo wari umaze iminsi ageragezwa muri Rayon Sports byarangiye ayisinyiye

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine
IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
OFFICIAL: Souleymane Sanogo wari umaze iminsi ageragezwa muri Rayon Sports byarangiye ayisinyiye

OFFICIAL: Souleymane Sanogo wari umaze iminsi ageragezwa muri Rayon Sports byarangiye ayisinyiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.