Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Guhingisha imashini mu Rwanda bigeze he?- Hagaragajwe impamvu bitagenze uko byatekerezwaga

radiotv10by radiotv10
06/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Guhingisha imashini mu Rwanda bigeze he?- Hagaragajwe impamvu bitagenze uko byatekerezwaga
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ubuhinzi bukoresha imashini, hari aho bugoye mu Rwanda kuko ahantu henshi hahingwa hagizwe n’imisozi.

Kongera ubuso buhingwa no kubutunganya neza kandi ku gihe; ni bimwe mu byo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko byongera umusaruro w’ibiribwa bikomoka ku buhinzi.

Icyakora iyi Minisiteri igaragaza ko gukoresha imashini zihinga bisa n’ibireba abahinga ku butaka burambuye.

Abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda babifata nk’ikibazo, kuko ubutaka bunini buhingwa buba ku misozi, bagasaba ko hakoreshwa ibimasa byakwigishwa kurira iyi misozi.

Umwe mu Badepite yagize ati “Murebe iriya misozi iri Ngororero, Nyabihu n’ahandi nk’i Rutsiro. Ndabigendana n’ikindi cy’imashini zigeze gutangwa mu Karere ka Rusizi, zigeze no kubikwa mu biro by’Imirenge kubera ko byagaragaye ko kuzihingisha aho bitashobokaga kubera ubushobozi bw’imikorere yazo. Njye ndibaza impamvu tutatoza abahinzi bacu gihingisha ibimasa.”

Yakomeje agira ati “Ubushakashatsi simbwibuka ariko bagaragazaga uburyo abahinzi 50 bashobora guhinga ahantu hamwe ariko ikimasa kimwe kikahahinga iminsi ibiri.”

Iyi ni ingingo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi idafata nk’amahitamo yo gufasha abahinga ku misozi. Icyakora ng bashobora gusuzuma icyo byafasha abahinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri avuga ko ubu buryo bw’ibimasa, atari bwo bwafatwa nk’amahitamo ku bahinga ku misozi.

Yagize ati “Aho kugira ngo tujye ku bimasa twakongera imashini cyane, tukareba uburyo twabona imashini zihendutse, nibura abantu bakamenyera gukoresha imashini aho kugira ngo tujye mu bimasa, noneho nabyo bigakora akazi kabyo bisanzwe bikora. Gusa nta ngamba imwe yigira, buriya nabyo turabyumvise, ariko wa mugani ni ukureba icyo byadufasha.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ivuga ko ubutaka buhingwaho bumaze kugabanukaho 10% mu myaka 10 ishize, bityo ko hakenewe imbaraga zisumbuyeho kugira ngo ubucye buhari bubyazwe umusaruro ukenewe.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

DRCongo: Hamenyekanye ingingo ikomeye yemerejwe mu nama idasanzwe y’umutekano yayobowe na Tshisekedi

Next Post

FARDC yahaye Tshisekedi icyifuzo ku gihano kiremereye gihabwa abasirikare basuna urugamba

Related Posts

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Money or Passion: What should we follow in 2025?
MU RWANDA

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC yahaye Tshisekedi icyifuzo ku gihano kiremereye gihabwa abasirikare basuna urugamba

FARDC yahaye Tshisekedi icyifuzo ku gihano kiremereye gihabwa abasirikare basuna urugamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.