Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Senegal: Ibyatangajwe na Perezida bikazamura intugunda mu Gihugu byashimangiwe n’Urwego rubifitiye ububasha

radiotv10by radiotv10
06/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Senegal: Ibyatangajwe na Perezida bikazamura intugunda mu Gihugu byashimangiwe n’Urwego rubifitiye ububasha
Share on FacebookShare on Twitter

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Senegal, batoye bemeza isubikwa ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’uko Perezida Macky Sall abitangaje ariko bikazamura umwuka mubi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bahise banakora imyigaragambyo.

Aya matora y’Umukuru w’Igihugu, yagombaga kuzaba tariki 25 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2024, yasubitswe kugeza tariki 15 z’ukwezi k’Ukuboza 2024.

Ibi bivuze ko icyifuzo cya Perezida Macky Sall cyo gusubika aya matora cyubahirijwe, kabone nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babyamaganiye kure akibitangaza.

The African News yatangaje ko ubwo Abadepite bateranaga no bemeze iki cyemezo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, abanyamategeko babarizwa mu batavuga rumwe n’ubutegetsi basohowe mu cyumba cyaberagamo iki gikorwa, kikaba bari hanze.

Abashinzwe umutekano na bo bari bagose Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo kurinda ko hari uwayirohamo akaburizamo iki gikorwa cy’amatora cyarimo gikorwa n’Abadepite, dore ko cyabaye mu gihe mu murwa mukuru Dakar imyigaragambyo yo yari irimbanyije.

Ku bw’iyi myigaragambyo, byatumye ihuzanzira rya interinete ryose rikurwaho mu Gihugu cyose.

Ni mu gihe kandi bashinzwe umutekano na bo barimo bahangana n’abigaragambya babamishamo ibyuka biryana mu maso kugira ngo babatatanye, abandi nabo babamishamo urufaya rw’amabuye, ibyaje no kurangira umubare munini w’abigaragambya batawe muri yombi.

Assoumani TWAHIRWA

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

FARDC yahaye Tshisekedi icyifuzo ku gihano kiremereye gihabwa abasirikare basuna urugamba

Next Post

Icyo Perezida wa Pologne yavuze ku Rwanda mbere gato yo kuruzamo we na Madamu

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

IZIHERUKA

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago
FOOTBALL

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Perezida wa Pologne yavuze ku Rwanda mbere gato yo kuruzamo we na Madamu

Icyo Perezida wa Pologne yavuze ku Rwanda mbere gato yo kuruzamo we na Madamu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.