Senegal: Ibyatangajwe na Perezida bikazamura intugunda mu Gihugu byashimangiwe n’Urwego rubifitiye ububasha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Senegal, batoye bemeza isubikwa ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’uko Perezida Macky Sall abitangaje ariko bikazamura umwuka mubi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bahise banakora imyigaragambyo.

Aya matora y’Umukuru w’Igihugu, yagombaga kuzaba tariki 25 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2024, yasubitswe kugeza tariki 15 z’ukwezi k’Ukuboza 2024.

Izindi Nkuru

Ibi bivuze ko icyifuzo cya Perezida Macky Sall cyo gusubika aya matora cyubahirijwe, kabone nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babyamaganiye kure akibitangaza.

The African News yatangaje ko ubwo Abadepite bateranaga no bemeze iki cyemezo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, abanyamategeko babarizwa mu batavuga rumwe n’ubutegetsi basohowe mu cyumba cyaberagamo iki gikorwa, kikaba bari hanze.

Abashinzwe umutekano na bo bari bagose Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo kurinda ko hari uwayirohamo akaburizamo iki gikorwa cy’amatora cyarimo gikorwa n’Abadepite, dore ko cyabaye mu gihe mu murwa mukuru Dakar imyigaragambyo yo yari irimbanyije.

Ku bw’iyi myigaragambyo, byatumye ihuzanzira rya interinete ryose rikurwaho mu Gihugu cyose.

Ni mu gihe kandi bashinzwe umutekano na bo barimo bahangana n’abigaragambya babamishamo ibyuka biryana mu maso kugira ngo babatatanye, abandi nabo babamishamo urufaya rw’amabuye, ibyaje no kurangira umubare munini w’abigaragambya batawe muri yombi.

Assoumani TWAHIRWA

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru