Icyo Perezida wa Pologne yavuze ku Rwanda mbere gato yo kuruzamo we na Madamu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda uri mu Rwanda yahageze avuye muri Kenya, aho yabanje kuvuga ko Igihugu cye cyifuza kwagura umubano n’u Rwanda, kuko kirubonamo umufatanyabikorwa mwiza kubera ibyo rukomeje kugera n’uburyo rubikora.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, ubwo yari muri Kenya yitegura kurira rutemikirere imwerecyeza i Kigali mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Yavuze ko azanye abashoboramari mu Gihugu gifite umuvuduko mu iterambere, kugira ngo Ibihugu byombi byagure imikoranire mu nzego zinyuranye

Andrzej Sebastian Duda, ni ku nshuro ya kabiri ageze muri Afurika; ikaba iya mbere ageze mu Rwanda; aragenzwa no kwagura imikoranire Igihugu cye gifitanye n’amahanga.

Avuga ko Igihugu cye gifite gahunda ngari yo gukorana n’Umugabane wa Afurika mu nzego zitandukanye, kandi ko u Rwanda barubonyemo umufatanyabikorwa mwiza.

Agaruka kuri bimwe we n’abayobozi bazanye bazakora mu Rwanda, Andrzej Sebastian Duda yagize ati Hari amasezerabno ajyanye n’imikoranire mu iterambere azashyirwaho umukono, harimo ayo kurengera ibidukikije, ikoranabuhanga rigezweho mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Tuzanahura n’abikorera.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda ni Igihugu gikomeje gutera imbere. Ni yo mpamvu nizeye ko ibi biganiro bizasiga abashoramari bafashe umwanzuro wo gukorana n’abo mu Rwanda.

Yaboneyeho na gahunda afite i Kibeho ku butaka butagatifu ahaerebe amabonekerwa ya Bikiramariya, avuga ko azasura ibikorwa biriyo by’abamisiyoneri.

Uru ruzinduko rwa Perezida Duda mu Rwanda ruje rukurikira ibiganiro bitandukanye byahuje abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi.

Muri Kamena umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiye muri Polonye, anakirwa na Perezida Duda, baganira ku mikoranire igamije iterambere ry’Ibihugu byombi. Ibyo byabanjirijwe n’ibindi biganiro byahuje impande zombi muri 2021.

Ibiro bya Guverinoma ya Polonye bigaragaza ko umubano w’Ibihugu byombi watangiye muri Nyakanga 1962. Kuva icyo gihe kugeza muri 2018; Pologne yagiraga uyihagarariye mu Rwanda ariko akagira icyicaro muri Kenya na Tanzania. Muri 2022 polonye yafunguye Ambasade i Kigali, ariko ibikorwa byayo bigenzurwa n’uhagarariye icyo Gihugu muri Tanzania.

Icyakora u Rwanda rwo rufite Ambasade muri Pologne kuva muri 2021, ari we Ambasaderi Shyaka Anastase ni we wa mbere uhagarariye u Rwanda muri iki Gihugu.

Gusa Guverinoma ya Pologne igaragaza ko ubucuruzi bw’Ibihugu byombi bukiri ku rwego rwo hasi cyane, ku buryo bifuza ko butera intambwe.

Ikinyamakuru DEFENCE24; kigaragaza ko ubucuruzi bw’u Rwanda na Pologne bushingiye ku bikoresho bya gisirikare, ibinyampeke, imashini zo mu buhinzi, n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Iki kinyamakuru kivuga ko kugeza ubu hari Abanyarwanda bagera ku 1 500 biga mu mashuri atandukanye yo muri Pologne.

Ubwo Perezida Duda yari ageze ku Kibuga cy’Indege i Kanome ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri
Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

Banagiranye ibiganiro

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru