Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

IFOTO: Ubuheta bwa Ange Kagame ari kwiga mu Irerero mukuru we yarangirijemo

radiotv10by radiotv10
08/02/2024
in Uncategorized
0
IFOTO: Ubuheta bwa Ange Kagame ari kwiga mu Irerero mukuru we yarangirijemo
Share on FacebookShare on Twitter

Amalia Agwize Ndengeyingoma, ubuheta bwa Ange Ingabire Kagame na Betrand Ndengeyingoma, ari kwiga mu Irerero ryo muri Village Urugwiro ryananyuzemo umuvandimwe we Anaya Abe Ndengeyingoma uherutse gutangira amashuri y’incuke.

Amalia Agwize; ni umwe mu bana biga mu Irerero rya EZA Urugwiro ECD, bagaragaye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024 ubwo Madamu Jeannette Kagame yakiraga Agata Kornhauser-Duda, Madamu wa Perezida wa Pologne uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame na Madamu Agata Kornhauser-Duda, baboneyeho kandi kugirana ibiganiro n’abana barererwa muri iri rerero riri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Ubutumwa dukesha Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika, bugira buti “Abana bacu bo mu Irerero rya EZA bahaye ikaze abashyitsi bacu mu bwuzu bwinshi.”

Ubu butumwa bwatambutse kuri X kuri uyu wa Gatatu, buvuga ko “Madamu wa Perezida Jeannette Kagame yakiriye Madamu wa Perezida wa Poland Agata Kornhauser-Duda mu Irerero rya Village Urugwiro, basura ibikorwa, anamunyuriramo gahunda zaryo, ndetse banagira ibihe byo gukininana n’Abamalayika bato [abana].”

Mu mafoto aherekeje ubu butumwa, hagaragaramo Amalia Agwize Ndengeyingoma, umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame wari unamuteruye amukikiye.

Iri reroro ryigamo ubuheta bwa Ange Kagame, Amalia Agwize Ndengeyingoma, ni na ryo ryizemo mukuru we Anaya Abe Ndengeyingoma uherutse gutangira icyiciro cy’amashuri y’incuke.

Madamu Jeannette Kagame aramutsa abana biga muri iri Rerero
Na Madamu Agata yishimiye uburyo iri Rerero ryita ku bana
Banagize umwanya wo gusabana n’abana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − five =

Previous Post

Umuhanzi uyoboye Gospel Nyarwanda yahaye igisubizo cyanyuze abakunzi be muri Uganda bifuza ko abataramira

Next Post

Menya imyanya Polisi y’u Rwanda yegukanye mu marushanwa y’Abapolisi kabuhariwe ku Isi

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya imyanya Polisi y’u Rwanda yegukanye mu marushanwa y’Abapolisi kabuhariwe ku Isi

Menya imyanya Polisi y’u Rwanda yegukanye mu marushanwa y’Abapolisi kabuhariwe ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.