Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa ku iyegura rya Perezida wa Hongrie n’icyo we yivugiye

radiotv10by radiotv10
12/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibivugwa ku iyegura rya Perezida wa Hongrie n’icyo we yivugiye
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Katalin Novak, wari Perezida wa Hongrie ari na we wa mbere w’umugore mu mateka y’iki Gihugu, yeguye ku mirimo ye, kubera imbabazi yahaye uwahamijwe ihohotera rishingiye ku gitsina, avuga ko na we yakoze ikosa.

Icyemezo cya Novak cyafashwe nyuma y’icyumweru cy’uburakari bw’abaturage nyuma y’uko bigaragaye ko muri Mata 2023 yatanze imbabazi ku mugabo wahamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abana.

Novak wari Perezida wa mbere w’umugore mu mateka ya Hongrie yagize ati “Natanze imbabazi zateje urujijo n’imvururu ku bantu benshi. Nakoze ikosa.”

Kwegura kwe bije mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bari bamaze iminsi bashinja ishyaka riri kubutegetsi gusenya inzego na Demokarasi no gukoresha itangazamakuru mu nyungu zaryo.

Katalin Novak yarahiriye kuyobora iki Gihugu mu 2022, iyegura rye rwatumye n’uwari Minisitiri w’Ubutabera ahita yegura kuri uyu mwanya.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Hagaragajwe icyatumye habaho idindira muri gahunda y’urufunguzo rwo gufasha abafite ubumuga

Next Post

Somalia: Umutwe wagabye igitero cy’ubwiyahuzi cyaguyemo abiganjemo abasirikare wamenyekanye

Related Posts

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Inkongi ikomeye yibasiye inyubako zituwemo n’abantu muri Hong Kong, imaze guhitana abagera ku 128, barimo n’umwe uri mu bashinzwe kuzimya...

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

IZIHERUKA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye
AMAHANGA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

28/11/2025
Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Somalia: Umutwe wagabye igitero cy’ubwiyahuzi cyaguyemo abiganjemo abasirikare wamenyekanye

Somalia: Umutwe wagabye igitero cy’ubwiyahuzi cyaguyemo abiganjemo abasirikare wamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.