Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko umukozi wa ‘Mobile Money’ yafashishije Polisi gufata uwakwirakwizaga amafaranga y’amiganano

radiotv10by radiotv10
14/02/2024
in MU RWANDA
0
Uko umukozi wa ‘Mobile Money’ yafashishije Polisi gufata uwakwirakwizaga amafaranga y’amiganano
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, afite ibihumbi 61 Frw y’amiganano, nyuma y’uko umukozi utanga serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga amutungiye agatoki Polisi.

Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Buhoro mu Kagari ya Nyagatovu mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko agiye kubitsa ibihumbi 17 Frw ku mukozi utanga serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga.

Yagize ati “Uwo mukozi yitegereje amafaranga yari amuhaye, abona ni amiganano, ni ko guhita yihutira guhamagara Polisi, abapolisi bakihagera baramusaka bamusangana andi ibihumbi 44Frw na yo y’amiganano.”

Nyuma y’uko uyu mugabo afashwe na Polisi, yahise yiyemerera ko yari abizi ko ari amiganano, gusa avuga ko yayahawe na mugenzi we ariko ntiyavuga uwo ari we.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Twajamahoro yashimiye uyu mukozi wagize amakenga ubwo yakiraga amafaranga akabanza kuyitegereza mbere y’uko amubikira ndetse yamara no kubona ko ayo mafaranga atujuje ubuziranenge akihutira gutanga amakuru.

Yaboneyeho kugira inama abakora muri serivisi bahuriramo no kwakira amafaranga, nk’abavunja ndetse n’aba batanga serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga.

Ati “mbere y’uko bayabika bagomba kubanza kuyagenzura, babona atujuje ubuziranenge bakihutira kubimenyesha Polisi.”

Uyu mugabo wafatanywe amafaranga y’amiganano, yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kimironko kugira ngo akorerwe dosiye, mu gihe iperereza rikomeje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 9 =

Previous Post

Hatangajwe ibyemerejwe mu kiganiro cya Ambasaderi Rosemary n’Umuyobozi w’Umurwa mukuru wa Ghana

Next Post

Igihugu cy’i Burayi cyongeye kwibutsa Congo ibyakunze gusabwa n’u Rwanda

Related Posts

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihugu cy’i Burayi cyongeye kwibutsa Congo ibyakunze gusabwa n’u Rwanda

Igihugu cy’i Burayi cyongeye kwibutsa Congo ibyakunze gusabwa n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.