Uko umukozi wa ‘Mobile Money’ yafashishije Polisi gufata uwakwirakwizaga amafaranga y’amiganano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, afite ibihumbi 61 Frw y’amiganano, nyuma y’uko umukozi utanga serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga amutungiye agatoki Polisi.

Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Buhoro mu Kagari ya Nyagatovu mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko agiye kubitsa ibihumbi 17 Frw ku mukozi utanga serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga.

Yagize ati “Uwo mukozi yitegereje amafaranga yari amuhaye, abona ni amiganano, ni ko guhita yihutira guhamagara Polisi, abapolisi bakihagera baramusaka bamusangana andi ibihumbi 44Frw na yo y’amiganano.”

Nyuma y’uko uyu mugabo afashwe na Polisi, yahise yiyemerera ko yari abizi ko ari amiganano, gusa avuga ko yayahawe na mugenzi we ariko ntiyavuga uwo ari we.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Twajamahoro yashimiye uyu mukozi wagize amakenga ubwo yakiraga amafaranga akabanza kuyitegereza mbere y’uko amubikira ndetse yamara no kubona ko ayo mafaranga atujuje ubuziranenge akihutira gutanga amakuru.

Yaboneyeho kugira inama abakora muri serivisi bahuriramo no kwakira amafaranga, nk’abavunja ndetse n’aba batanga serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga.

Ati “mbere y’uko bayabika bagomba kubanza kuyagenzura, babona atujuje ubuziranenge bakihutira kubimenyesha Polisi.”

Uyu mugabo wafatanywe amafaranga y’amiganano, yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kimironko kugira ngo akorerwe dosiye, mu gihe iperereza rikomeje.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru