Igihugu cy’i Burayi cyongeye kwibutsa Congo ibyakunze gusabwa n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Bubiligi yasabye iya Repubulika Iharanire Demokarasi ya Congo, guhagarika imikoranire n’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwanakunze gusaba ko iyi mikoranire ihagarara ariko ubutegetsi bwa Congo bukinangira.

Byasabwe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib wibukije Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza ibyemezo bya Politiki byagiye bifatwa.

Izindi Nkuru

Yibukije ko uyu mutwe wa FDLR umaze igihe mu mikoranire na Guverinoma ya Congo, wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye wawemeje nk’umutwe w’iterabwoba.

Uyu mutwe wa FDLR kandi ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakomeje kuyikwirakwiza mu burasirazuba bwa DRC.

Minisitiri Lahbib yemeje ko igisirikare cya Congo (FARDC) gikorana n’uyu mutwe wa FDLR mu ntambara imaze iminsi ihanganishije iki gisirikare n’umutwe wa M23.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Congo bugomba guhagarika burundu imikoranire iyo ari yo yose ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro n’umutwe wa FDLR.”

Yakomeje agira ati “Ni na ngombwa ko ubutumwa bubiba urwango bunahamagarira abantu gukora ibikorwa by’ihohoterwa, bihagarara burundu. Ntabwo igisubizo cy’amakimbirane ayo ari yo yose, cyashakirwa mu nzira za gisirikare.”

Guverinoma y’u Rwanda yagiye ibisaba kenshi ko Guverinoma ya Congo ikwiye guhagarika imikoranire n’uyu mutwe wa FDLR, uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse wanakunze kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, ndetse mu bihe bya vuba ukaba warakoranye na FARDC mu bikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Kimwe mu byibukwa, ni ibisasu biremereye byarashwe ku butaka bw’u Rwanda, bikozwe n’ubufatanye bwa FARDC na FDLR muri Gicurasi 2022.

Muri 2019, uyu mutwe wa FDLR wagabye igitero mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, cyahitanye inzirakarengane z’Abasivile 14.

Kuva umutwe wa M23 wakubura umutwe mu kwezi k’Ugushyingo 2021, FARDC yagiye ikorana na FDLR muri iyi mirwano imaze imyaka ibiri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru