Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame agiye guhurira mu nama n’abandi Baperezida bo muri Afurika

radiotv10by radiotv10
16/02/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame agiye guhurira mu nama n’abandi Baperezida bo muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze muri Ethiopia, ahateganyijwe Inteko Rusange ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu butumwa bwatambutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare, avuga ko Perezida Kagame yageze ahagomba kubera iyi Nteko rusanga y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ubu butumwa bugira buti “Perezida Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethipia aho yifatanya n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Mugabane wa Afurika mu Nteko Rusange isanzwe ya 37 ihuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Perezida Paul Kagame usanzwe anafite inshingano zo kuyobora amavugurura y’uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yitabiriye iyi Nteko Rusange y’uyu Muryango nyuma y’icyumweru kimwe ayoboye inama yahuje itsinda rimufasha muri izi nshingano.

Iyi nama yayobowe na Perezida Kagame mu buryo bw’ikoranabuhanga, yanakurikiranywe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yari no mu murongo wo gutegura iyi Nteko Rusange iri kuba muri iki Cyumweru.

Iyi nama yayobowe na Perezida Kagame mu cyumweru gishize, yanarebeye hamwe aho gushyira mu bikorwa amavugurura y’uyu Muryango bigeze ndetse n’uburyo warushaho kwihaza mu bushobozi bw’imari.

Mu bikorwa by’iyi Nteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, Abakuru b’Ibihugu bazagirana ikiganiro ku bushobozi bw’Inzego z’uyu Muryango mu bijyanye n’imari, ndeste n’impinduka zikwiyemo.

Perezida Kagame ubwo yari ageze i Addis Ababa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − three =

Previous Post

MTN Rwanda izaniye amahirwe abakoresha MoMo y’ibihembo birimo imodoka nshya

Next Post

Bidasubirwaho rutahizamu uri mu bahanzwe amaso yamenyesheje ikipe ye icyemezo cye ku kuyivamo

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bidasubirwaho rutahizamu uri mu bahanzwe amaso yamenyesheje ikipe ye icyemezo cye ku kuyivamo

Bidasubirwaho rutahizamu uri mu bahanzwe amaso yamenyesheje ikipe ye icyemezo cye ku kuyivamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.